Yabivuze kuri iki Cyumweru tariki ya 23 Kanama 2020 ubwo yari mu Murenge wa Muganza aho yahuye n’abaturage bahagarariye abandi ndetse n’abayobozi b’inzego z’ibanze mu mirenge ya Muganza, Mugombwa, Mukindo, Gishubi, Kigembe, Nyanza na Mamba, baganira uko bafatanye mu kwiteza imbere no kugera ku mibereho myiza.
Abaturage bo muri ako Karere bashimye byinshi Leta imaze kubagezaho ndetse n’ibyo nabo bigejejeho bashingiye ku mutekano uri mu gihugu ndetse n’inama bagirwa n’ubuyobozi.
Mu bibazo byagaragajwe hari icy’imiryango 426 igisembera kugeza ubu kuko idafite aho kuba. Hagaragajwe kandi ko mu turere twose tugize Intara y’Amajyepfo, aka Gisagara ari ko katagira inyubako igezweho yo gukoreramo.
Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jérôme, yavuze ko kavuye kure kuko mu 2012 bari bafite inzu za nyakatsi 11 600 bingana na 15% b’ingo zose.
Yavuze ko bagitangira gukemura ikibazo cy’abatagira aho kuba bari bafite ingo zigera ku 2332 zisembera, muri zo 1906 zingana na 81% zarubakiwe, hasigaye imiryango 426.
Ati “Uyu mwaka wonyine twubakiye ingo zisaga 500; izigera kuri 426 zisigaye ntabwo zatunanira dufatanyije.”
Yavuze kandi ko imiryango igera ku 2088 yari idafite ubwiherero yafashijwe kububona, kuri ubu hasigaye irenga 1000 kandi nayo iri gufashwa.
Minisitiri Shyaka yavuze ko mbere na mbere hihutishwa ibikorwa byo kubakira abaturage, naho iby’inyubako y’akarere bikaza nyuma.
Ati “Murashaka ko Akarere kabona ibiro bisobanutse? Nimubanze mwese uwo muhigo rero (kubakira abatagira aho kuba). Nimumara kwesa uwo muhigo rwose meya azatubaze, […] ariko tureke kuvuga ngo tugiye kubakira akarere kandi abaturage bo bamerewe nabi.”
Yasabye kandi ko hihutishwa no gukemura ikibazo cy’imiryango irenga 1000 itagira ubwoherero kugira ngo nayo ibubone, isuku yimakazwe muri byose.
Minisitiri Shyaka yasabye abayobora inzego zitandukanye mu Karere ka Gisagara kwita by’umwihariko ku iterambere n’imibereho myiza y’abaturage, gucunga umutekano no kuwubungabunga cyane cyane ku mupaka kuko u Rwanda rutavogerwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!