00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Shyaka yeretse abayobozi bo mu Ntara y’Amajyepfo ibyo bakwiye kwitwararika

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 25 October 2018 saa 08:11
Yasuwe :

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, yabwiye abayobozi bo mu Ntara y’Amajyepfo gukorana umurava bakagira ubufatanye n’ubudakemwa kandi bakirinda ibintu byose by’amatiku.

Yabivuze ku wa 25 Ukwakira 2018 mu muhango wo guherekanya ububasha hagati ya Mureshyankwano Marie Rose wayoboraga iyo Ntara na Guverineri mushya, CG Gasana Emmanuel.

Prof Shyaka yavuze ko kugira ngo Guverineri Gasana n’abo bagiye gufatanya kuyobora Intara y’Amajyepfo bagere ku nshingano zabo, hari ibyo bagomba kwitaho by’umwihariko.

Yagarutse ku kugira ubufatanye n’ubudakemwa bakirinda amatiku kandi bakita ku kwesa imihigo.

Yagize ati “Dufatanye twubake ubudakemwa mu buyobozi mu nzego zikorera abaturage. Ubudakemwa buvuze gukorana neza, kudakorakora (…) kuzirikana inshingano.”

“Imihigo ntabwo ari inyandiko gusa ni ibikorwa bivana abanyarwanda mu bukene bakagira imibereho myiza n’iterambere.”

Minisitiri Shyaka yagarutse no ku kibazo cy’amatiku yakunze kugaragara hatati y’abayobozi bo mu Ntara y’Amajyepfo by’umwihariko hagati y’abagize komite nyobozi z’uturere.

Ati “Ninde ufite umwanya wo gutakaza ari mu bintu by’amatiku? Ibintu by’ubugambo budasobanutse twabiretse tugafata gahunda tugashishikara tugakora?”

Mureshyankwano wari usanzwe ayobora Amajyepfo, yavuze ko hari byinshi bishimira bagezeho ariko hari akazi gakomeye gakwiye kwitabwaho karimo no kuvana abaturage mu bukene bukabije.

Ati “Turacyafite abaturage bagera kuri 16.9% bakiri mu bukene bukabije bari mu cyiciro cy’Ubudehe cya mbere bakwiye gufashwa kubuvamo.”

Yakomeje avuga ko hakwiye no kwitabwa no ku mushinga w’amashanyarazi akomoka kuri nyiramugengeri ari kubakwa mu karere ka Gisagara; imihanda ya kaburimbo ya Ngoma-Huye-Kibeho na Gisagara; uruganda rw’ikigage rwa Kamonyi n’ibitaro bya Nyabikenke muri Muhanga.

Guverineri CG Gasana Emmanuel yijeje abo bazakorana ubufatanye abasaba kwirinda ubunebwe no kubeshya, bakagira inzozi zigera ku ntsinzi.

Yagize ati “Tugomba guharanira ko abaturage b’intara yacu bakomeza gutekana kandi bagatera imbere. Ibyo biradusaba kugira inzozi zitugeza ku ntsinzi.”

CG Emmanuel Gasana yari amaze hafi imyaka 10 ku buyobozi bukuru bwa Polisi y’u Rwanda. Asimbuye Mureshyankwano wari Guverineri w’Amajyepfo kuva mu Ukwakira 2016.

Abayobozi batandukanye b'uturere n'Intara bitabiriye uyu muhango
Mureshyankwano yavuze ko hari byinshi bishimira bagezeho ariko hari akazi gakomeye gakwiye kwitabwaho karimo no kuvana abaturage mu bukene bukabije
Mureshyankwano na CG Gasana bahererekanyije ububasha mu muhango witabiriwe na Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Prof Shyaka Anastase
Mureshyankwano yashyikirije ububasha Guverineri mushya, CG Gasana Emmanuel
Mureshyankwano yashyikirije CG Gasana imfunguzo z'Intara
Guverineri CG Gasana Emmanuel yijeje abo bazakorana ubufatanye abasaba kwirinda ubunebwe no kubeshya
CG Gasana yashyikirijwe inshingano za Guverineri w'Intara y'Amajyepfo
Prof Shyaka yasabye abayobozi kubaka ubudakemwa
Guverineri Gasana na Minisitiri Shyaka mu ifoto y'urwibutso hamwe n'abayobozi b'uturere tugize Intara y'Amajyepfo
Abayobozi b'Intara y'Amajyepfo mu ifoto y'urwibutso

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages