00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Shyaka yeretse Guverineri mushya w’Intara y’Amajyepfo umusingi uzamufasha kuyobora neza

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 14 July 2020 saa 05:27
Yasuwe :

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, yasabye Guverineri mushya w’Intara y’Amajyepfo gukorana umurava inshingano ahawe amubwira ko zikomeye ariko azazigeraho nakorana neza n’abandi.

Yabivuze kuri uyu wa Kabiri ubwo yayoboraga umuhango w’ihererekanyabubasha hagati ya Kayitesi Alice ugiye kuyobora Intara y’Amajyepfo na Gakire Bob wari umaze ukwezi kumwe n’iminsi 20 ayiyobora by’agateganyo.

Ni umuhango wabereye ku cyicaro cy’Intara y’Amajyepfo gihereye mu Karere ka Nyanza.

Minisitiri Shyaka yavuze ubufatanye ariwo musingi uzafasha Kayitesi kugera ku nshingano ze nka Guverineri w’Intara.

Ati “Haba mu ntara ubwayo haba hagati y’intara n’uturere, haba mu zindi nzego cyane cyane inzego z’umutekano ariko no mu bandi bafatanyabikorwa, imikorere myiza, ubufatanye, ubwumvikane, ubwuzuzanye nta kibisumba muri uru rugendo turimo rwo kubaka igihugu no guteza imbere abaturage.”

Yamusabye kandi kwita ku bikorwa bizamura imibereho myiza y’abaturage aharanira gutega amatwi abaturage yumva ibibazo byabo ari nako abishakira ibisubizo.

Minisitiri Shyaka yavuze ko kuba Kayitesi Alice yari asanzwe ari Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi akaba ahawe kuyobora Intara y’Amajyepfo bizamworohera kuko ayimenyereye.

Yasabye abayobozi b’uturere tugize iyo ntara kumuyoboka bagakorana neza kugira ngo ibe icyitegererezo.

Ati “Ejo hashize cyangwa ejobundi yari mugenzi wanyu, uyu munsi yabaye umuyobozi wanyu. Ubwo rero ntibivanaho ubwo bugenzi bwanyu (…) tukaba twizeye ko imikoranire myiza izakomeza gusagamba hano. Guverineri yagiye mu mwanya we, ba Meya ni ukuyoboka umuyobozi wanyu.”

Guverineri mushya w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yashimiye Perezida wa Repubulika Kagame Paul wamugiriye icyizere, yizeza ko azakorana umurava inshingano yahawe.

Yasabye abayobozi b’uturere n’abandi bakozi bo nzego zitandukanye mu Ntara y’Amajyepfo ubufatanye n’inama nziza.

Ati “Ndabizeza ubwitange imikorere n’imikoranire igamije gushyira mu bikorwa icyerekezo cya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ndetse n’icyerekezo cy’igihugu gishyira imbere abaturage; umuturage ku isonga mu bikorwa byose tuzakora no gukora ibishoboka byose tukihutisha iterambere ry’iyi ntara.”

Tariki ya 25 Gicurasi 2020 ni bwo Perezida Kagame yahagaritse ku mirimo Gasana Emmanuel wari Guverineri w’Intara y’Amajyepfo na Gatabazi Jean Marie Vianney wari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru kubera ibyo bagombaga kubazwa bakurikiranweho.

Nyuma yaho tariki ya 7 Nyakanga 2020 Perezida Kagame yasubije Gatabazi ku mirimo nka Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru naho Gasana Emmanuel asimbuzwa Kayitesi Alice wari usanzwe ayobora Akarere ka Kamonyi.

Abakozi b'Intara y'Amajyepfo bari kumwe na Guverineri mushya
Abayobozi b'Inama Njyanama mu turere two mu Majyepfo mu ifoto na Guverineri mushya
Abayobozi b'uturere tugize Intara y'Amajyepfo mu ifoto y'urwibutso na Guverineri mushya
Bamwe mu bafatanyabikorwa b'Intara y'Amajyepfo mu ifoto y'urwibutso hamwe na Guverineri mushya
Gakire Bob wari umaze igihe gito ayobora Intara y'Amajyepfo by'agateganyo
Guverineri Kayitesi Alice yasabye ubufatanye inzego zose bagiye gukorana
Guverineri mushya w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yashimiye Perezida wa Repubulika Kagame Paul wamugiriye icyizere, yizeza ko azakorana umurava inshingano yahawe
Inzego z'umutekano mu Ntara y'Amajyepfo mu ifoto na Guverineri mushya ugiye kuyiyobora
Kayitesi Alice yakiriye inshingano zo kuyobora Inatara y'Amajyepfo yizeza ko azakorana umurava
Minisitiri Shyaka yayoboye umuhango w’ihererekanyabubasha hagati ya Kayitesi Alice ugiye kuyobora Intara y’Amajyepfo na Gakire Bob wari umaze igihe gito ayiyobora by’agateganyo
Minisitiri Shyaka yeretse Guverineri mushya w’Intara y’Amajyepfo umusingi uzamufasha kuyobora neza
Ni umuhango witabiriwe n'abayobozi batandukanye bo mu turere tugize Intara y'Amajyepfo

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages