Yabivuze kuri uyu wa Kabiri ubwo yayoboraga umuhango w’ihererekanyabubasha hagati ya Kayitesi Alice ugiye kuyobora Intara y’Amajyepfo na Gakire Bob wari umaze ukwezi kumwe n’iminsi 20 ayiyobora by’agateganyo.
Ni umuhango wabereye ku cyicaro cy’Intara y’Amajyepfo gihereye mu Karere ka Nyanza.
Minisitiri Shyaka yavuze ubufatanye ariwo musingi uzafasha Kayitesi kugera ku nshingano ze nka Guverineri w’Intara.
Ati “Haba mu ntara ubwayo haba hagati y’intara n’uturere, haba mu zindi nzego cyane cyane inzego z’umutekano ariko no mu bandi bafatanyabikorwa, imikorere myiza, ubufatanye, ubwumvikane, ubwuzuzanye nta kibisumba muri uru rugendo turimo rwo kubaka igihugu no guteza imbere abaturage.”
Yamusabye kandi kwita ku bikorwa bizamura imibereho myiza y’abaturage aharanira gutega amatwi abaturage yumva ibibazo byabo ari nako abishakira ibisubizo.
Minisitiri Shyaka yavuze ko kuba Kayitesi Alice yari asanzwe ari Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi akaba ahawe kuyobora Intara y’Amajyepfo bizamworohera kuko ayimenyereye.
Yasabye abayobozi b’uturere tugize iyo ntara kumuyoboka bagakorana neza kugira ngo ibe icyitegererezo.
Ati “Ejo hashize cyangwa ejobundi yari mugenzi wanyu, uyu munsi yabaye umuyobozi wanyu. Ubwo rero ntibivanaho ubwo bugenzi bwanyu (…) tukaba twizeye ko imikoranire myiza izakomeza gusagamba hano. Guverineri yagiye mu mwanya we, ba Meya ni ukuyoboka umuyobozi wanyu.”
Guverineri mushya w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yashimiye Perezida wa Repubulika Kagame Paul wamugiriye icyizere, yizeza ko azakorana umurava inshingano yahawe.
Yasabye abayobozi b’uturere n’abandi bakozi bo nzego zitandukanye mu Ntara y’Amajyepfo ubufatanye n’inama nziza.
Ati “Ndabizeza ubwitange imikorere n’imikoranire igamije gushyira mu bikorwa icyerekezo cya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ndetse n’icyerekezo cy’igihugu gishyira imbere abaturage; umuturage ku isonga mu bikorwa byose tuzakora no gukora ibishoboka byose tukihutisha iterambere ry’iyi ntara.”
Tariki ya 25 Gicurasi 2020 ni bwo Perezida Kagame yahagaritse ku mirimo Gasana Emmanuel wari Guverineri w’Intara y’Amajyepfo na Gatabazi Jean Marie Vianney wari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru kubera ibyo bagombaga kubazwa bakurikiranweho.
Nyuma yaho tariki ya 7 Nyakanga 2020 Perezida Kagame yasubije Gatabazi ku mirimo nka Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru naho Gasana Emmanuel asimbuzwa Kayitesi Alice wari usanzwe ayobora Akarere ka Kamonyi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!