Urugendo rwe rwa mbere muri Amerika yarusangije abitabiriye ibirori bya Rwanda Day 2024, biri kubera mu Mujyi wa Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho ibihumbi by’Abanyarwanda ndetse n’inshuti z’u Rwanda biri kuganira ku iterambere rigezeho.
Icyo gihe hari mu 2016 ubwo yari ari guhabwa amasomo mu Kigo cya Amerika cyita ku Buvuzi (National Institutes of Health: NIH), agahura n’umwe mu bayobozi akamuha impanuro y’uko agomba kwitwara.
Uyu muyobozi yamwibukije ko agiye muri Amerika, igihugu cy’igihangange, aho yagombaga gushaka ubumenyi burenze ubujyanye n’ubuzima bwari bumujyanye, akagaruka afite impamba ihagije yo kubaka igihugu.
Kuko Amerika ari igihugu kimaze imyaka amagana ari igihangange mu nguni zose, akigerayo yaratunguwe, atangira kwibaza ibibazo byinshi, icyakora umwarimu we wamufashaga muri ayo masomo amubera imfura amukura mu rujijo.
Ati “Naribajije nti ni gute igihugu cyatera imbere gutya. Ndabyibuka hari ku wa 04 Nyakanga ubwo Amerika yizihizaga imyaka 240 y’ubwigenge, imyaka y’amahoro n’ibindi byiza. Ibi byose mubona babyubatse mu myaka 246. Ubu twe tumaze imyaka 30 murumva itandukaniro. Murabona ko mu gihe tuzaba tugeze kuri iyo myaka tukava aho tugeze ubu, murumva ko tuzarushaho.”
Nk’umunyeshuri wari warabwiwe kwiga ibirenze ku byamujyanye, yabajije mwarimu we uko Amerika yageze kuri iryo terambere, icyakora abanza kumubera ibamba amubwira ko bataje kuganirira amateka muri laboratwari yigisha iby’ubuvuzi, aramushwishuriza amubwira ko batagomba kuvuga ibijyanye na politiki muri icyo kigo.
Nyuma yamuhaye inama yo gufata iminsi atize nk’iyo mu mpera z’icyumweru, akajya mu Mujyi wa Washington DC agasura inzu ndangamurage za Amerika zibarizwa muri uwo mujyi uko ari 15, ndetse “aho hose nagerageje kuhasura.”
Ni ahantu nyaburanga habarizwa ibibumbano by’abanyabigwi ba Amerika barimo Abraham Lincoln, Thomas Jefferson, Martin Luther King, n’abandi.
Ati “Yarambwiye ngo kugira ngo mugere aha tugeze, mukeneye amazina akomeye nk’aya. Icyakora icyo nababwira ni uko natwe dufite bene uwo Munyabigwi nk’abo bose yambwiraga. Ni Perezida Paul Kagame.”
Ni ibintu uyu mwarimu ngo na we yagarutseho cyane abwira Minisitiri Dr Utumatwishima Ati “Mufite bene uwo mugabo (Perezida Kagame). Yabafashije kubaka ibyo mugezeho ubu ndetse azakomeza kubafasha kubaka n’ibindi mu bihe bizaza. Buri gihugu kigira bene iyo ndashyikirwa nk’iyo.”
Minisitiri Dr Utumatwishima, yarakomeje aramubaza. Kuri iyi nshuro yashakaga kumenya uko ibyo bikorwaremezo Amerika ifite yabigezeho, undi amubwira ko Amerika ifite urwego rw’abikorera rukomeye cyane, amwereka ko niba n’u Rwanda rushaka gutera imbere nka Amerika, rugomba kwitegereza ibyo byose hanyuma na rwo rugatangiza ibigo bihanga udushya, rukubaka urwego rw’abikorera rukomeye.
Minisitiri Dr Utumatwishima ntiyanyuzwe, yakomeje kubaza wa mwarimu we imvano y’umutekano Amerika ifite, uwo mwarimu amusaba kubanza gusura Irimbi rya Arlington rishyinguyemo abasirikare barwaniye igihugu.
Ati “Uwo mwarimu yambwiye ko impamvu yari anzanye aho hantu yari uko kuba igihugu nka Amerika bisaba kuba ufite igisirikare gikomeye, gishobora kukurinda aho ari ho hose.”
Na Minisitiri Dr Utumatwishima yasubije uyu mwarimu we ko iyo umuntu ageze mu Rwanda akabaza abarurage umuntu bemera, 99% byabo bakubwira ko bakunda Perezida Kagame, “ikindi bazakubwira ko bakunda nujyayo ni Igisirikare.”
Minisitiri Dr Utumatwishima yashatse kumenya impamvu Amerika igaragara nk’igihugu gikize ariko igahora mu ntugunda n’ibindi bihugu by’amahanga, ariko nyuma aza kumenya ko abaturanyi ari uko bahora, “buri munsi uba ugomba kubyitega.
Ati “Iyo umuturanyi ashonje aba yumva ko wamwibye ibye, […] ngarutse iwacu natwe dufite ibibazo by’abaturanyi nk’abo. Icyakora muri iyi myaka 30 tumaze, bisobanuye ko dufite wa muntu nababwiye (Perezida Kagame), tugomba kumukunda, kumurinda ndetse no kumufata nk’amata y’abashyitsi. Ubu turi mu 2024, tugomba kwibuka ko hari wa muntu wacu.”
Minisitiri Dr Utumatwishima yakebuye urubyiruko arwereka ko rugomba guhorana inyota yo kwiga iby’igenzi kuko nta we umenya uko ejo hazaza hazaba hameze ndetse hazakomeza guhinduka.
Ati “Abakunzi bacu ntituzi niba koko ko bazakomeza kuba abo. Icyo tugomba kukimenya no kukizirikana. Isi iri guhinduka umunsi ku wundi. Ni yo mpamvu tugomba guhindura uburyo dukoramo haba mu bya dipolomasi n’ibindi. Tugomba kunguka ububumenyi bushya mu nzego zose kugira ngo tuzabugagarukane iwacu.”
Yibukije Abanyarwanda baba mu mahanga gukomeza kuba intangarugero ariko bakibuka ko hari ababo basize mu Rwanda bagomba kubafasha kwiyubaka no kubaka igihugu kuko urugendo rwo kubaka u Rwanda rugihari ndetse ruzakomeza no mu bihe bizaza.
Yavuze ko Amerika imaze imyaka ikabakaba 247 ari igihugu gitekanye, cyigenga, ndetse kigendera kuri demokarasi, “twe tumaze 30 gusa, ariko turebye aho twavuye hari icyizere ko twabishobora.”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!