00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Uwacu yanenze imiryango iciririkanya ku nkwano nk’igurisha itungo

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 21 October 2017 saa 03:18
Yasuwe :

Hasigaye humvikana abijujutira imwe mihango y’umuco nyarwanda ibanziriza ubukwe, nko gusaba no gukwa, aho usanga cyane cyane umuryango w’umukobwa ugena ingano y’inkwano ikenewe kugira ngo itange umugeni, imwe igakabya guhanika ibiciro.

Ubushakashatsi buhertse gukorwa n’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco bwagaragaje ko ubukwe nyarwanda burimo ibibazo byinshi haba mu mitegurire yabwo, uburyo bushyirwa mu bikorwa bikanagira ingaruka mu mibanire y’abashyingiranywe.

Bwagaragaje ko Intara y’Iburasirazuba, umugeni waho atigonderwa n’utishoboye, aho ashobora gukobwa inka zigera kuri 15 cyangwa zirenga n’amafaranga rugeretse naho mu birongoranwa umukobwa agasabwa kongeramo intebe zo mu ruganiriro, ibitambaro byo gutaka, amarido, amashuka yo gusasa, imifariso, radiyo, igare, ipikipiki mu mwanya w’igare iyo akomoka mu muryango wifite n’ibindi.

Ubwo yari mu muhango wo gusezeranya imiryango yo mu Karere ka Rulindo yari ibanye itaraseranye kuri uyu wa 20 Ukwakira 2017, Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne, yavuze ko mu gihe umusore n’inkumi biyumvikaniye kubana kandi bakundanye nta mpamvu yo kugira ngo imiryango yifuze, ugasanga umukobwa agomba gutahana ibintu by’ikiguzi runaka kizwi.

Yagize ati “Iyo umukorwa agomba gutahana ibintu by’ikiguzi runaka kizwi, niba ari intebe, matela, moto, igitanda, amafaranga, itungo. Urwo rugo ntiruba ruzaramba kuko ntirwubakiye ku rukundo.”

Minisitiri yahise anenga aho usanga rimwe na rimwe babanza gusesengura agaciro k’inkwano n’ibishyingiranwa.

Yagize ati “Hanyuma mukavuga ngo ni uburinganire nawe nanyereke ibyo azanye nanjye mwereke ibyo ansanganye tubone kubana, abantu iyo bakundanye bakemeranya kubana barakora n’Imana ikabaha umugisha. Umusore yajya gukwa, bajya kumusaba inkwano, ugasanga umukobwa yahinduwe itungo ugurisha, bakajya mu kiguzi no mu byiciro.”

Yakomoje no ku byiciro imiryango imwe ivuga ko ishingiraho mu gusa n’abagena agaciro k’inkwano.

Asubiramo uko iyo miryango ivuga, ati “Umukobwa wacu yize kaminuza, afite akazi, ni umucuruzi, azi kwirwanaho, nutazana umubare w’amafaranga runaka ntawe tuguha. Mubyeyi icirikanwa inkwano y’umwana wawe nk’igicuruzwa, menya ko nagerayo uwamutwaye azamufata nk’umutungo yaguze agomba kubyaza umusaruro uko abyumva. Ntabwo rero tuba twubakira abana bacu.”

Minisitiri Uwacu yashimangiye ko akenshi hari ubwo usanga ikiguzi kini cy’inkwano kibangamira intego y’umusore n’umukobwa bigatuma bahitamo kujya kwibanira badakoze ubukwe ngo banasezerane imbere y’amategeko.

Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne yanenze imiryango yifuza inkwano z'agaciro gakabije
Imiryango yabanaga batarasezeranye i Rulindo basezeranyijwe mu kivunge

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages