Yabigarutseho kuri uyu wa Kane mu butumwa yagejeje ku bitabiriye amarushanwa ategurwa na Polisi agamije “gukumira ibyaha binyuze Mbyino n’Imivugo”
Aya marushanwa yari afite insanganyamatsiko igira iti ‘Uruhare rw’umuhanzi mu gukumira ibyaha’, yatangiriye hirya no hino mu turere kugeza ku rwego rw’Intara.
Kuri uyu wa 27 Nzeri 2018, I Kigali kuri Petit Stade nibwo habaye igikorwa cyo kurushanwa ku rwego rw’igihugu aho buri ntara yari ihagarariwe n’umuntu umwe muvugo n’itorero.
Ibi bihembo byatanzwe na Polisi y’u Rwanda byari mu byiciro bibiri; imivugo, n’imbyino aho uwatsinze mu muvugo yahawe ibihumbi 150 Frw naho itorero ryatsinze mu mbyino rigahabwa angana na ibihumbi 350 Frw.
Abagize akanama nkemurampaka bagenzuraga imbino n’imivugo bagatanga amanota hakurikijwe ubutumwa buri mu gihangano n’imyitwarire y’utambutsa ubwo butumwa.
Uwitwa Heri Jean Claude waturutse mu Karere ka Rubavu niwe wegukanye igihembo cy’umuvugo wahize indi. Yagize amanota 84%. Yakurikiwe n’uwitwa Mukasoni Judith wagize amanota 81%.
Itorero Uruyenzi ryaturutse mu Majyaruguru ryaje ku mwanya wa mbere n’amanota 83.7%, rikurikirwa n’Itorero Indashyikirwa ryagize amanota 80.1%.
Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne, wari n’umushyitsi mukuru muri ibi birori bisoza amarushanwa yo gukumira ibyaha; yashimiye abatsindiye ibi bihembo bitangwa na Polisi ashimangira ko ubutumwa batanga bufite uruhare runini mu gukumira ibyaha.
Ati “Abahanzi twabonye batoranyijwe mu bandi batugaragarije ubushobozi n’imbaraga ubuhanzi bufite mu gutanga ubutumwa buhindura imibereho, imyumvire n’imitekerereze by’abakurikirana ubwo butumwa. Niyo mpamvu tudashidikanya ko uruhare n’imbaraga by’abahanzi mu gukumira ibyaha ari ntagereranywa.”
Yakomeje agira ati “Ijwi ryabo rirenga n’utarababona, ubutumwa bwabo bumugeraho kandi kubera agaciro bafite mu muryango nyarwanda buri wese aba yifuza kwisanisha nabo bivuze ko ubutumwa batanga babuhuje n’ingiro bagira uruhare rukomeye mu guhindura u Rwanda igihugu kitarangwamo icyaha.”
Muri ibi birori kandi Minisitiri Uwacu yahamagariye abandi bahanzi mu ngeri zitandukanye kugira uruhare mu gutambutsa ubutumwa buhamagarira abanyarwanda gukumira ibyaha.
Ibiyobyabwenge bifatwa nk’inkingi ya mwamba mu gutuma habaho ibyaha bitandukanye ari nayo mpamvu Guverinoma y’u Rwanda binyuze muri Polisi y’igihugu ihora ifata ingamba mu gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge.
Ubwo Perezida Kagame yaganiraga n’urubyiruko rw’abanyamwuga mu ngeri zitandukanye mu kiganiro cyiswe ‘Meet the President’, yabwiye urubyiruko ko rudakwiye kureberera inshuti n’abavandimwe bishora mu biyobyabwenge kuko byica ahazaza habo, ah’imiryango n’igihugu cyabibarutse.
Ubushakashatsi bwo mu 2017 bwa Minisiteri y’Ubuzima bwerekanye ko urubyiruko ruri hagati yimyaka 14 na 35 rwakoresheje ibiyobyabwenge. Muri bo 7.46 % babaswe n’inzoga, 4.8% baganzwa n’itabi.
Mu 2017, Ikigo Ngororamuco cya Huye cyakiriye abagera kuri 209 bafite ibibazo bituruka ku ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge naho mu bitaro by’uturere hakirwa abagera kuri 448.
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko mu 2017 yakiriye ibirego 3941 by’abakoresha n’abacuruza ibiyobyabwenge, bingana na 18% y’ibyaha byakozwe muri uwo mwaka.
Hashize iminsi inzego zitandukanye zarahagurukiye ikibazo cy’ibiyobyabwenge, aho mu bice bitandukanye by’igihugu habaye ibiganiro bikangurira urubyiruko kubireka burundu.
Amafoto: Muhizi Serge



















TANGA IGITEKEREZO