00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Uwacu yasabye abayobozi gushishoza ku byaha bikorwa mu gihe cyo kwibuka

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 30 March 2018 saa 09:02
Yasuwe :

Minisitiri wa Siporo n’Umuco, Uwacu Julienne, yavuze ko hari ibyaha bikorwa mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, aho usanga hari abashyamirana, umwe yarega undi bikitwa ko ari ingengabitekerezo ya Jenoside cyangwa ikindi cyaha gifitanye isano nayo, asaba abayobozi kugira ubushishozi mu kubikurikirana.

Ku wa 7 Mata 2017, u Rwanda ruzatangira igihe cy’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ku nsanganyamatsiko igira iti “Twibuke Twiyubaka.”

Mu bihe byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, usanga hakunze kugaragara imvugo n’ibikorwa bisesereza abacitse ku icumu.

Mu kiganiro ngarukagihembwe cyahuje Polisi n’abanyamakuru kuri uyu wa 29 Werurwe 2018, cyagarutse kuri gahunda yo Kwibuka ku nshuro ya 24, Minisitiri Uwacu yasabye abantu kwirinda imvugo zisesereza.

Yagize ati “Icyo tunakangurira abantu na mbere y’uko icyunamo kigera ni uko abantu bamenya ko ari igihe kidasanzwe, yaba ari imvugo cyangwa ibikorwa nubwo n’ikindi gihe abantu batemerewe gukora ibyaha ariko umuntu abanze atekereze neza, yumve neza asesengura amenye icyo agiye kuvuga, icyo agiye gukora.”

Minisitiri Uwacu yakomeje avuga ko hari ibyaha byitirirwa ingengabitekerezo kandi bisanzwe, ahubwo ari uko mu bo byahuje harimo uwacitse ku icumu.

Yagize ati “Icyo nagira ngo mvuge ni uko hari ibyaha bikorwa bitari iby’ingengabitekerezo ya Jenoside ariko kubera ko byabaye mu gihe cyo kwibuka cyangwa mu gihe cy’icyunamo ababitangaho amakuru cyangwa ababivuga bagashakisha uko babihuza na Jenoside.”

Minisitiri Uwacu asanga kugira ngo bikosoke, ari uko bashobora gutandukanya icy’ivangura n’amacakubiri, icy’ingengabitekerezo ya Jenoside, icyo gukomeretsa, icyo konona, icyo kwica uwacitse ku icumu cyangwa niba ari ingengabitekerezo ya Jenoside igikomeza.

Yongeyeho ati “Inzego zose zibifitiye ububasha cyane cyane Polisi, imiryango y’abacitse ku icumu nka Ibuka, CNLG n’izindi dufatanye naho ubundi hari ukuntu ushobora gusanga abantu barwanye, gukubita no gukomeretsa ni ibyaha n’ubundi bigenda bigaruka. Hari abapfa ikindi kidafite aho gihuriye na Jenoside ariko wenda kuko umwe mu bagiranye icyo kibazo ari mu barokotse Jenoside abantu bagahita bavuga ko ari ya ngengabitekerezo yayo igikomeza.”

Yasabye inzego bireba gushishoza mu gihe bakira ibibazo nk’ibyo bifitanye isano n’ingengabitekerezo kuko bizagira akamaro mu guhangana n’abahakana cyangwa abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ku wa 27 Werurwe 2018, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa ya Leta, Busingye Johnston, yasobanuriye Sena ko ikibazo cy’ingengabitekerezo kititaweho neza ngo abantu bacyumve kimwe gishobora gusenya ubumwe bw’Abanyarwanda.

Busingye yavuze ko mu mwaka wa 2011, abakozi bakora mu butabera ibi byaha bari batarabisobanukirwa mu buryo bukwiye, bikabagora kumenya ibibigize.

Uhereye ibumoso: Umuyobozi w'Urwego rw'Abanyamakuru Bigenzura (RMC), Barore Cléophas; Umuyobozi Mukuru wa Polisi, IGP Emmanuel Gasana; Minisitiri wa Siporo n’Umuco, Uwacu Julienne n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y'Igihugu yo kurwanya Jenoside, Dr Bizimana Jean Damascène mu kiganiro n'itangazamakuru
Ikiganiro nyunguranabitekerezo cyahuje Polisi n'itangazamakuru cyaganiriwemo ingingo zitandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages