00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Uwacu yasabye ko uburezi bwubakirwa ku ndangagaciro z’umuco Nyarwanda

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 1 July 2018 saa 01:08
Yasuwe :

Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne, yasabye abarezi gukomeza gutoza abana umuco nyarwanda kugira ngo uburezi bujyane n’uburere, ku buryo umwana abona impamba ihagije izamufasha mu buzima bwe bwose.

Yabivuze ubwo yari mu Karere ka Rubavu mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro gahunda yo Gutoza Umuco mu mashuri, wabereye muri Koleji Inyemeramihigo, ku wa Gatanu.

Minisitiri Uwacu yashimangiye ko uburezi bwubakiye ku ndangagaciro z’umuco Nyarwanda aribwo u Rwanda rukeneye.

Minisitiri Uwacu yagize ati “Ni umwihariko wacu, ni ubudasa bwacu, hagiye kuzajya habaho amarushanwa hagamijwe gushishikariza abana kugira umuhate wo kumenya umuco nyarwanda kuko uburere bugomba kujyana uburezi. Ndasaba ko ibi byakubahirizwa kandi buri wese akabigira ibye.”

Abanyeshuri biga muri Koleji ya Gisenyi Inyemeramihigo, bagaragaje bimwe mu biranga umuco nyarwanda bamaze gutora birimo kubyina bashayaya, bahamiriza, gucuranga bifashishije ibikoresho gakondo ndetse banagaragaza n’indi mikino Abanyarwanda bo ha mbere bahuriragamo basabana.

Uwera Illuminée umwe mu biga ku Inyemeramihigo, yavuze ko kurushaho gucegerwa n’indangagaciro z’umuco nyarwanda bizabafasha mu myigire yabo.

Yagize ati “Ubu twamaze kumenya ko umuco wawe nta hantu na hamwe wagera utawukomeyeho, twishimiye kuba tugiye kujya twiga ariko tukanatozwa kuko umwihariko w’Abanyarwanda ni umuco Nyarwanda, bituma tunakunda igihugu cyacu. Ibi bizadufasha mu byo twiga ndetse dukure turi mu murongo nyawo.”

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gishinzwe guteza imbere uburezi mu Rwanda REB, Dr Ndayambaje Irénée, yavuze ko kwigisha ubutore bitazaba isomo ryihariye, ahubwo ko umuco nyarwanda uzajya ugaragazwa mu masomo yose.

Yagize ati “Mu nyigisho mu ngero zitangwa mu ishuri no mu bintu byose hakwiye kuba harimo umuco Nyarwanda, tuzaharanira ko bigerwaho kandi bizagerwaho kuko twabitangiye kandi bikwiye kugera mu bigo byose by’u Rwanda umuco, uburere n’uburezi byose biragendana nta na kimwe gikwiye gusiga ikindi.”

Uku gutoza abana umuco ku mashuri bizajyana no gukomeza ibikorwa by’itorero mu masibo y’intore ku rwego rw’umudugudu, kugirango ababyeyi nabo bakomeze gutozwa indangagaciro bazajya basangiza abana babo igihe bari mu rugo.

Abanyeshuri biyerekanye mu mbyino gakondo
Abanyeshuri benshi bitabiriye itangizwa ry'itorero mu mashuri
Abanyeshuri batandukanye bari mu myiyereko
Minisitiri Uwacu yifatanyije n'abandi mu kwizihirwa kinyarwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages