Izi mpanuro Minisitiri Dr Uwamariya yazihaye abana barenga 1500 bitabiriye Inama Nkuru y’abana ya 16 iri kubera mu Kigo cy’ubutore cya Nkumba mu Karere ka Burera.
Yasabye abo bana kugendera kure ibibarangaza bikabangiriza ubuzima, bikarangira batageze ku ntego n’inzozi bifizaga.
Yagize ati “Inama Nkuru y’Igihugu y’Abana ni ikimenyetso cy’umuhate w’ubuyobozi bukuru bw’Igihugu mu kubaka Umunyarwanda ufite ubumenyi buhamye, ubuzima bwiza mu mubiri no mu mutwe kandi abayeho mu muryango utekanye. Ntabwo mukwiye kwishimira ubuto bwanyu mwiyangiza.”
Agendeye ku ngero z’ibibazo byagaragajwe birimo inda ziterwa abangavu, amakimbirane mu miryango n’abanywa inzoga bakiri bato, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe imikurire no kurengera umwana, Ingabire Assumpta, yavuze ko bigiye gushyikirizwa Guverinoma bigashakirwa umuti uhamye.
Umuyobozi w’Inama Nkuru y’Igihugu y’abana, Sarah Asiimwe, yashimiye intambwe abana bamaze gutera babifashijwemo na Leta ibegera ikumva ibibazo n’ibitekerezo byabo, agaragaza ko ariko hari bimwe mu bikibabangamiye asaba ko bafashwa nabyo bigakemuka.
Yagize ati “Turifuza ko abarezi bakomeza kudufasha gutegura ejo hazaza heza ndetse n’ababyeyi bakarushaho kurinda abana ihohoterwa bakorerwa by’umwihariko abana bafite ubumuga bahezwa ntibagere aho abandi bari ndetse n’ababa bagiterwa inda.”
Bimwe mu bibazo abana bagaragaje birimo kuba abafite ubumuga hari aho bagihishwa ntibajye ahari abandi, kuba hari abafite impano ariko ntibahabwe umwanya wo kuzigaragaza ngo zitezwe imbere, kuba hakiriho umubare w’abana baterwa inda zitateguwe, imiryango ikirangwamo amakimbirane, kudasangiza abana amakuru y’ubuzima bw’imyororokere n’ibindi.
Ibi byiyongeraho niby’abana banjywa ingoza bakiri bato babikuye ku babyeyi babo cyangwa bagakoresha n’ibindi biyobyabwenge babikuye mu bigare bareberaho.
Inama Nkuru y’Igihugu y’abana yatangiye muri 2004 . Uyu mwaka iyi nama yateranye kuva tariki 27 Ukuboza kugeza tariki 29 Ukuboza, aho ihuje abana bahagarariye abandi mu turere n’Imirenge yose y’Igihugu. Muri uyu mwaka yari ifite insanganyamatsiko igira iti"Ejo Ni njye".



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!