Yabigarutseho ubwo yafunguraga ku mugaragaro inama ihuriza hamwe abarimu baminuje mu bijyanye n’ireme ry’uburezi, yabereye mu Ishuri Rikuru ry’Aba-protestant mu Rwanda, PIASS.
Iyo nama ibaye ku nshuro ya karindwi yahuje abaturutse mu bihugu birimo u Budage, Cameroun, u Burundi na Repubulika iharanaira Demokarasi ya Congo.
Dr Uwamariya yagize ati "Uburezi bufite ireme ntabwo bwongerera ubumenyi abanyeshuri gusa, ahubwo bufasha no kugira abakozi b’ingirakamaro ndetse n’abaturage beza."
Yakomeje avuga ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Leta yashyize ingufu mu guteza imbere ubukungu bushingiye ku bumenyi mu rwego rwo kubaka igihugu no kongera kunga Abanyarwanda.
Yashimye umusanzu wa PIASS mu burezi n’ubushakashatsi, hagamijwe iterambere no gukemura ibibazo bihari, abasaba kubikomeza.
Umuyobozi Mukuru wa PIASS, Prof Musemakweli Elisée, yavuze ko intego y’iyi nama ari ukuzirikana no kuganira ku buryo uburezi bufite ireme bwakoreshwa mu kugabanya ibibazo biriho ku isi.
Yavuze ko kuri iyi nshuro bari kuganira uko uburezi bufite ireme bwagira uruhare mu gukemura ibibazo bitandukanye byatewe na Covid-19 birimo ubukene, izamuka ry’ibiciro ku masoko n’ibindi.
Bari kuganira no ku ngaruka zatewe n’intambara yo muri Ukraine, ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi, ubuzima butameze neza n’ibindi.
Ati "Ibibazo byose tugenda duhura nabyo nka sosiyete, ireme ry’uburezi ryadufasha guhangana nabyo gute?"
Yavuze ko bazakomeza gushyira imbaraga mu guteza imbere uburezi bufite ireme, baganisha mu cyerekezo cy’igihugu gishyira umuturage ku isonga.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!