Ibi yabigarutseho mu mugoroba wo ku wa 12 Mata 2025 mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 abanyamakuru bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, cyabereye ku Cyicaro Gikuru cy’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru, RBA.
Minisitiri muri Perezidansi, Uwizeye Judith, yagarutse ku bijyanye n’ikibazo cyavuzwe cyo kuba nta hantu abanyamakuru bishwe muri Jenoside bashyiriweho bazajya bibukirwa.
Yagize ati “Mboneyeho kuvuga ku kintu bagenzi banjye bakomeje kugarukaho, kuba twateganya ahantu hajya amazina y’abanyamakuru bazize Jenoside, aho twajya tuza kubibuka tugashyiraho indabo”.
Yakomeje ati “Ndabizeza ko Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda hamwe n’Urwego rw’Igihugu rw’imiyoberere, RGB bazakomeza kubiganiraho kuko twese tubona ko bikenewe kandi ikizashoboka cyose kizakorwa”.
Minisitiri Uwizeye yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda izakomeza gushyigikira iterambere ry’itangazamakuru.
Ati “Leta y’u Rwanda izakomeza kuba hafi itangazamakuru mu rugendo rwo kwiyubaka kuko izi neza y’uko muri abafatanyabikorwa bakomeye mu rugendo rwo kugera ku Rwanda twifuza.
Tuzakomeza gufatanya muri byose yaba mu byo mwifuza kuri leta y’u Rwanda, no kubana mu rugendo rwo kubaka igihugu cyacu”.
Yafashe kandi n’umwanya wo gushimira abanyamakuru bakora ibishoboka bagafata umwanya bagahangana n’abakwirakwiza ibinyoma, abahakana n’abapfobya Jenoside.
Yasabye kandi abanyanyamakuru kugira uruhare mu bikorwa byo kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa bw’abanyarwanda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!