Yabigarutseho kuri uyu wa 31 Ukwakira, mu nama nyunguranabitegerezo igamije kwemeza igenamigambi rya 2018/2024. Rikubiyemo ibikorwa bizibandwaho n’uru rwego muri iyi myaka itandatu.
RIB yemejwe n’Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yo kuwa kabiri tariki ya 13 Nzeri 2016. Ni kimwe mu bigo birebererwa na Minisiteri y’Ubutabera.
Mu nshingano z’uru rwego harimo ubunyamwuga mu gukumira, gutahura no kugenza ibyaha hagamijwe iyimakazwa n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu.
Minisitiri Uwizeyimana yavuze mu nshingano zo kureberera uru rwego harimo no kureba niba koko rufite amategeko aboneye kandi arufasha mu mirimo.
Yakomeje agira ati “Ni urwego rugomba kugira icyerekezo, rwahawe inshingano n’itegeko icyo bagomba gukora ni ukutubwira bati dore icyo dukeneye ngo tubishyire mu bikorwa.”
“Minisiteri y’Ubutabera icyo ikora ni ugukorera uru rwego ubuvugizi kugira ngo rubone ibyangomba rukeneye byaba ari ibijyanye no kubaka ubushobozi bw’abakozi, ubushobozi bw’ibikoresho no kumenya niba rufite amategeko atuma rugera ku nshingano zarwo. Ibyo nibyo tuzafasha uru rwego nk’uko dusanzwe dufasha ibindi bigo dushinzwe kureberera.”
Umunyamabanga Mukuru wa RIB, Col. Ruhunga Jeannot yavuze ko impamvu y’iri genamigambi ry’imyaka itandatu ari ukugira ngo barebe aho bavuye, aho urwego rugeze n’icyerekezo rufite.
“Ubundi igenamigambi icyo riba rigamije ni ukugira ngo mubanze mumenye aho muri, aho mukeneye kugera, ibikenewe kugira ngo muhagere n’uburyo muzakoresha kugira ngo muhagere.”
Col. Ruhunga yakomeje avuga ko muri iyi myaka itandatu bazibanda ku guhugura abakozi ba RIB, kugira ngo bagire ubushobozi bukenewe mu guhangana n’ibyaha, babigenze neza banatanga serivisi nziza.
Hazibandwa kandi ku gushaka ubushobozi burimo ibikoresho bigezweho bizatuma urwego rubasha kuzuza izi nshingano.



















TANGA IGITEKEREZO