00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri w’Ibikorwaremezo yitabye Inteko kubera biogaz zubatswe ariko izikora zikaba ari mbarwa

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 9 March 2022 saa 04:35
Yasuwe :

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Nsabimana Erneste, yitabye Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite ngo asobanure ibibazo byagaragaye mu mushinga wa Biogaz byatumye itagera ku ntego yo gushaka ibicanwa bidahunganya ibidukikije.

Uyu mushinga watangijwe mu 2007 hagamijwe gushaka ibicanwa bisimbura inkwi n’amakara biboneka ari uko amashyamba yatemwe hirya no hino mu gihugu.

Buri rugo rwagombaga gutanga ibihumbi 100 Frw, leta igatanga ibihumbi 300 Frw byo kunganira kugira ngo biogaz yubakwe ariko byagaragaye ko uyu mushinga watangiye gushyirwa mu bikorwa nta nyigo zigaragaza ko uzaramba.

Umwanzuro wo guhamagaza Minisitiri w’Ibikorwaremezo wafashwe nyuma y’aho Komisiyo Ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’imari n’Umutungo by’Igihugu yasesenguye Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya leta y’umwaka wa 2019/2020.

Kuri ubu inyinshi muri izo biogaz ntizikoreshwa kandi abaturage ntibafashwa ndetse nta gahunda ihari igaragaza ko zizasanwa. Mu gihugu hubatswe izigera ku 9647 nyamara 55% ntizikora.

Nko mu Karere ka Gatsibo 188 kuri 572 ntizikora. Muri Ruhango hari 196 kuri 278; Karongi 277 kuri 378; Rubavu 100 kuri 125; Gicumbi 376 kuri 675 naho Nyamagabe 194 kuri 545 zubatswe ni zo zidakora.

Perezida wa PAC, Muahakwa Valens, yanagaragaje ko hari amafaranga yagiye atangwa mu turere turimo Nyabihu na Gicumbi yari agenewe kubaka biogaz ariko ntiyakoreshwa ibyo yagenewe n’andi atarakoreshejwe.

Muri rusange ibyo bibazo byateye igihombo ku baturage basabye inguzanyo mu Mirenge SACCO no kuri leta yashoyemo amafaranga ndetse kugeza ubu iracyongeramo andi cyane cyane mu Midugudu y’Icyitegererezo.

Inyigo zakozwe nabi, amase yabuze n’ubumenyi budahagije

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Nsabimana Erneste, yemeye ko umushinga wagize ibibazo uhereye mu nyigo yawo n’ibishingiye ku bushobozi mu bya tekiniki bw’abagombaga kuwukurikirana.

Yanagaragaje ko zagombaga gukoresha amase ariko hari abaturage bagurishije inka cyangwa abari batuye mu nkengero z’umujyi bakaza kubuzwa kuhakorera ubworozi kubera ko hahindutse mu mbago z’umujyi.

Ibindi ni ibishingiye ku miterere yazo cyangwa ibikoresho ibigega byabaga bikozemo aho nk’ibya plastique byahise byangirika mu gihe gito.

Yavuze ko 55% bya biogaz zubatswe zidakora hategerejwe ko inyigo iri gukorwa izagaragaza ibibazo byose muri rusange n’uko byakemurwa izafasha mu kubonera umuti ibi bibazo.

Ati “Hari inyigo iri gukorwa mu gihugu cyose turizera ko mu kwezi kwa gatandatu izaba irangiye. Izagaragaza ikibazo kiri kuri buri biogaz n’ibikenewe kugira ngo gikemuke. Turatekereza ko ayo makosa azakosorwa.”

“Uyu ni umushinga ufitiye igihugu akamaro ugomba gukomeza nubwo habaye ibibazo byagiye biwudindiza. Ntabwo wageze ku ntego ariko uramutse ushyizwemo imbaraga ugakurikiranwa tukubahiriza n’inama tugirwa wadusigira umusaruro ufatika.”

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Nsabimana Erneste, yitabye Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite ngo asobanure ibibazo byagaragaye mu mushinga wa Biogaz

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages