00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri w’Intebe aratangiza umwaka wa Mituweli ’ivuguruye’

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 26 September 2015 saa 08:49
Yasuwe :

Hagamijwe kunoza imicungire n’imikorere ya Mituweli ndetse no guha serivisi nziza abanyamuryango bayo, guhera ku itariki ya 1 Nyakanga 2015, Mituweri yimuriwe mu Kigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB), kuri uyu wa gatandatu Minisitiri w’Intebe aratangiza kumugaragaro umwaka wa Mituweli ivuguruye

Ni muri urwo rwego, kuri uyu wa gatandatu tariki 26 Nzeli 2015 Abanyarwanda bazamurikirwa imikorere ya Mituweli ivuguruye, hatangizwa ukwezi kwa Mituweli ku rwego rw’igihugu aho abantu bose bazashishikarizwa gutanga imisanzu mu bwisungane mu kwivuza buzwi nka Mituweli.

Itangizwa ry’iki gikorwa ku rwego rw’igihugu rirabera mu Ntara y’Iburasirazuba, Akarere ka Kayonza, Umurenge wa Rukara aho bita I Gahini, gitangizwe na Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi

Iyi micungire ya Mituweli ivuguruye ikaba izaniye inyungu nyinshi abanyamuryango bayo. Zimwe muri izo nyungu ni izi zikurikira:

Ufite Mituweli yemerewe guhabwa serivisi z’ubuvuzi n’imiti ku buryo bworoshye mu gihugu hose aha hakurikira: ibigo by’ubuvuzi bw’ibanze 368, ibigo nderabuzima 502, ibitaro by’uturere n’intara 42 n’ibitaro by’ikirenga bitanu.

Kwishyura umusanzu wa Mituweli byarorohejwe. Ubu umunyamuryango ashobora kwishyurira ku Murenge SACCO - zose mu gihugu no muri banki z’ubucuruzi. Mu minsi iri imbere, hazongerwaho n’uburyo bwo kwishyura ukoresheje internet na telephone igendanwa.

Mu gihe umunyamuryango atanyuzwe na serivisi za mituweli yahamagara kuri nimero z’abakozi ba mituweli ziri ku mavuriro atandukanye. Mu minsi iri imbere hazafungurwa na nimero itishyurwa ku rwego rw’igihugu.

Umusanzu wa Mituweli utangwa hakurikijwe ibyiciro by’ubudehe bisanzwe biriho, abanyamuryango babarirwamo (FRW 3000 na FRW 7000). Ibyiciro bishya nibitangira gukoreshwa abanyamuryango ba mituweri bazamenyeshwa impinduka zizaba zabayemo.

Muri uyu muganda kandi, hazatangwa ibihembo ku babaye indashyikirwa mu bikorwa by’umuganda. Hazanaganirwa no kuri gahunda yo kurwanya imirire mibi y’abana (children malnutrition).

Minisitiri w'Intebe Anastase Murekezi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages