Kuri uyu wa Kane, tariki ya 23 Kamena 2022, ni bwo Minisitiri w’Intebe Boris Johnson yasuye uru rwibutso, akanunamira inzirakarengane ziruruhukiyemo.
Uyu muyobozi ari mu Rwanda aho yitabiriye Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma zivuga Ururimi rw’Icyongereza, CHOGM.
Urwibutso rwa Kigali yasuye rushyinguyemo imibiri ibihumbi 259 yakuwe mu turere tw’uyu mujyi turimo Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge.
Minisitiri w’Intebe Boris Johnson n’itsinda bari kumwe beretswe filime mbarankuru yerekana ubugome Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranywe, uko yahagaritswe n’uko abayirokotse bagize imbaraga zo kubabarira no kwiyubaka.
Batambagijwe ibice bitandukanye birugize ndetse basobanurirwa amateka y’u Rwanda hambere n’uburyo umugambi wa Jenoside wacuzwe ukanashyirwa mu bikorwa kugeza mu 1994, ubwo inzirakarengane zirenga miliyoni zicwaga zizira uko zavutse.
Bamaze gusura urwibutso no gusobanurirwa amateka y’u Rwanda n’Umuyobozi w’Umuryango Aegis Trust, Freddy Mutanguha, Minisitiri w’Intebe Boris Johnson, yanditse mu gitabo cy’abashyitsi ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, avuga ko yiboneye n’amaso ye ibihe bishaririye u Rwanda rwanyuzemo.
Mu butumwa bwe, yagize ati “Byanshenguye cyane kubona aya mashusho, n’inzibutso nyinshi za Jenoside yakorewe Abatutsi, yakoranywe ubukana kandi udashobora kubonera igisobanuro.’’
“Ndashimira abanyakiriye ku rwibutso rwa Kigali bansobanuriye neza akaga k’ibyabaye. Tugomba gukora buri kimwe cyose dusabwa kugira ngo ikiremwamuntu ntikizongere guhembera urwango rungana rutyo.’’
We must do everything we can to ensure that human hearts never again are allowed to breed such hatred.
It was an honour to visit the Kigali Genocide Memorial. pic.twitter.com/eaJAml5QrG
— Boris Johnson (@BorisJohnson) June 23, 2022
Minisitiri w’Intebe Boris Johnson yasuye Urwibutso rwa Kigali nyuma y’Igikomangoma cya Wales mu Bwami bw’u Bwongereza, Charles, warusuye ku wa 22 Kamena 2022.
Ubutumwa bahatangiye ni indi ntambwe iganisha ku kwemera no gutanga ubutumwa ku mahanga agishidikanya ku nyito ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ubusanzwe ku wa 26 Mutarama 2018 ni bwo Loni yasabye ko tariki ya 7 Mata iba Umunsi Mpuzamahanga wo kuzirikana Jenoside yakorewe Abatutsi; inyito yahinduye iyari isanzwe ikoreshwa itatinyukaga kuvuga ukuri kw’ibyabaye.
Ibarura ryakozwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu mu 2000 rikamara imyaka ibiri (2000-2002), ryagaraje ko Abatutsi 1.074.017 bishwe mu gihe cy’iminsi ijana kuva muri Mata kugera muri Nyakanga 1994. Iyo raporo yatangajwe mu 2004 igaragaza aho abishwe bari batuye, imyaka bari bafite, amazina yabo ndetse bamwe muri bo bizwi neza uburyo bishwemo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!