Ibi yabigarutseho mu Nama igaruka ku ruhare rwa banki nkuru z’ibihugu mu iterambere, yateguwe na Banki Nkuru y’u Rwanda iri kwizihiza isabukuru y’imyaka 60 imaze ishinzwe.
Mu ijambo rye, Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yavuze ko ikoranabuhanga rigezweho ari kimwe mu bibazo bikwiriye gukurikiranirwa hafi mu rwego rwo kwirinda byo ryagira ingaruka mbi ku bukungu bw’ibihugu cyane cyane ibya Afurika.
Ati “Turi gukurikirana ibyago bishobora kubaho birimo ikoreshwa ritagenzuwe ry’ubwenge bw’ubukorano (AI), ubujura bukoresha ikoranabuhanga ndetse no kunyereza amafaranga.”
Yavuze ko banki nkuru zikwiriye gufata ingamba zizatuma zishobora guhangana n’ibi bibazo, ati “Mfashe uyu mwanya kugira ngo nsabe banki nkuru z’ibihugu kugira ngo zijyanishe imikorere yazo n’ibihe bigezweho kugira ngo zibashe guhangana n’ibi bibazo.”
Dr. Ngirente yashimiye uruhare rwa Banki Nkuru y’u Rwanda mu iterambere ry’igihugu, ati “Mu gihe turebera hamwe iterambere ry’u Rwanda, tubona ko hari byinshi byagezweho mu nzego zitandukanye. Icy’ingenzi ni uko ibi byagize uruhare mu kugera ku iterambere rirambye kandi rigera kuri bose.”
Yavuze ko ibi byatumye umusaruro w’umuturage uzamuka ukikuba inshuro umunani, ati “Ibi byatumye umusaruro mbumbe winjizwa n’umuturage umwe wikuba inshuro umunani mu myaka 30 ishize n’ubukene bukagabanukamo kabiri muri icyo gihe.”
Yanavuze ko uru ruhare rwatumye imibereho myiza y’abaturage izamuka, by’umwihariko “igihe cyo kubaho cyavuye ku myaka 29 mu 1994, kikagera ku myaka 69 mu 2022.”
Yashimiye urwego ‘amabanki muri rusange, cyane cyane ku bijyanye no kurinda ubusugire bw’amafaranga abitswa n’abaturage.
Ati “Leta irabashimira uruhare rwanyu mu kurinda amafaranga y’ababitsa muri banki, ndetse no kuyakoresha neza mu gushyigikira ibikorwa by’iterambere mu bukungu bw’u Rwanda.”
Yabuze ko no mu bihe bya Covid-19, uruhare rw’urwego rw’imari rwazamutse cyane, ibyatumye ubuzima bw’abaturage burushaho kugaruka ku murongo mu buryo bworoshye.
Ati “Ubwo Isi yarimo kunyura mu bihe bigoye by’ubukungu, inzego z’imari zakomeje gutanga umusaruro ukwiriye ndetse wariyongereye mu bihe bya Covid-19. Ubudahangarwa bw’urwego rw’imari rwacu rugaragaza ubushake bwa Banki Nkuru y’u Rwanda bwo guteza imbere imikorere myiza mu nzego z’imari z’u Rwanda.”
Yavuze ko Banki Nkuru y’u Rwanda na Leta y’u Rwanda bakomeje gukorera hamwe mu rwego rwo guhangana n’ibishobora gushyira mu byago ubukungu bw’u Rwanda, ashimangira ko iyi banki yatumye ubukungu bw’u Rwanda bugirirwa icyizere kiri hejuru.”
Iki cyizere gituma abashoramari bakomeza gushora imari mu Rwanda, ndetse Minisitiri w’Intebe yabasabye gukomeza gukoresha amahirwe ari mu Rwanda, bakarushaho gushora imari mu gihugu, cyane cyane mu nzego z’imari n’amabanki.
Amafoto: Kwizera Moses



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!