00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri w’Intebe yibukije abayobozi ko gucunga umutungo wa leta neza ari inshingano za bose

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 30 June 2014 saa 09:28
Yasuwe :

Minisitiri w’Intebe Dr Pierre Damien Habumuremyi yibukije abayobozi ko bakwiriye kuzirikana ko gahunda ya guverinoma y’imyaka irindwi (2010-2017) iteganya ko inzego zose za leta zigomba kuba ari nta makemwa mu bijyanye no gucunga neza umutungo wa leta mu mwaka wa 2014.
Ati “Murumva rero inshingano mufite mwese uko muri hano”.
Ibi Minisitiri w’Intebe yabivuze tariki ya 26 Kamena 2014, ubwo yayoboraga inama yigaga kuri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta y’umwaka wa 2012/2013. (…)

Minisitiri w’Intebe Dr Pierre Damien Habumuremyi yibukije abayobozi ko bakwiriye kuzirikana ko gahunda ya guverinoma y’imyaka irindwi (2010-2017) iteganya ko inzego zose za leta zigomba kuba ari nta makemwa mu bijyanye no gucunga neza umutungo wa leta mu mwaka wa 2014.

Ati “Murumva rero inshingano mufite mwese uko muri hano”.

Ibi Minisitiri w’Intebe yabivuze tariki ya 26 Kamena 2014, ubwo yayoboraga inama yigaga kuri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta y’umwaka wa 2012/2013.

Minisitiri w’Intebe yashimiye inzego zitandukanye cyane cyane inzego nkuru za Leta kuba zaragize raporo nziza mu micungire y’imari, asaba kandi ko byakomeza bigakwira n’ahandi hose.

Minisitiri w'Intebe mu nama n'abayobozi

Muri raporo y’umwaka wa 2012-2013 ibigo hamwe na minisiteri bigeze kuri 47 byabonye raporo nziza (clean audit report) ku micungire y’imari ya Leta mu gihe mu mwaka wa 2011 ibigo 9 harimo na za minisiteri ari byo byari byacunze neza umutungo wa Leta.

Inama yanenze kandi abantu batandukanye batuma imari ya Leta idacungwa neza, hasabwa ko bakurikiranwa ndetse abahabwa ibihano yaba ibyo mu rwego rw’akazi bakaba bagaragajwe n’ubushinjacyaha bukuru kimwe n’abakurikiranwa n’inkiko na byo bigakorwa vuba.

Inama yemeje kandi ko igenzura rizajya ryibanda ku nzego z’ibigo ndetse na za Minisiteri zibireberera zikaba ari nazo zihabwa raporo mbere y’uko ihabwa umugenzuzi cyangwa Minisiteri y’Imari n’igenamigambi.

Inama yemeje ko amakosa yose yagaragaye muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta agomba kuganirwaho mu gihe cya vuba ndetse agakosorwa.
Iyi nama iba buri gihe nyuma ya raporo y’Umugenzuzi Mukuru, igamije guhwitura no kwibutsa abayobozi bose inshingano zabo zo gucunga neza umutungo wa Leta.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .