00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yagaragaje ikibazo cy’ingutu EAC ikwiye kwitaho

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 29 November 2023 saa 04:24
Yasuwe :

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Ngirente Edouard, yagaragaje ko Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC, ufite ikibazo gikomeye cy’amikoro aho ingengo y’imari ikoreshwa mu bikorwa byayo bya buri munsi ari ingorabahizi, bikiyongera no ku bihugu binyamuryango bidatanga umusanzu.

Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa 29 Ugushyingo 2023, ubwo yagezaga ijambo ku Badepite bagize manda ya Gatanu y’Inteko Ishinga Amategeko y’uyu muryango, EALA, bateraniye i Kigali mu Nteko Rusange yabo ya kabiri.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yavuze ko iyi nama ibaye mu gihe cy’ingenzi mu gihe umuvuduko n’intambwe yo kwihuriza hamwe nk’ibihugu bigize akarere ukomeje kujya mu murongo mwiza.

Ati ‘‘Ndafata nk’ingero; ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yo guhuza imipaka [Single Custom Territory, STC], urujya n’uruza rw’abantu n’urugendo rwo gushyiraho ifaranga rimwe. Ndashimira ibimaze kugerwaho mu gushyira mu bikorwa imishinga na gahunda za EAC.’’

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yavuze ko abaturage ba EAC bafitiye icyizere inzego z’imiyoborere z’uyu muryango by’umwihariko bizeye ko ukwishyira hamwe bizazana impinduka nziza mu mibereho yabo.

Ati ‘‘Abaturage ba EAC biteze byinshi ku buyobozi bw’uyu muryango by’umwihariko kubazanira impinduka z’ingirakamaro mu buzima bwabo by’umwihariko impinduka ziganisha ku muryango ukora, ubazwa inshingano.’’

“Rero ishyirwa mu bikorwa mu gihe cyangombwa imishinga na gahunda za EAC nibyo bya ngombwa. Ibi bizafasha mu kwihutisha ubucuruzi hagati y’ibihugu bya EAC no koroshya ishoramari mu karere.”

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yavuze mu myaka 18 ishize, hashyizweho gahunda yo guhuza imipaka muri EAC, hari umusaruro umaze kuboneka kuko ubucuruzi hagati y’ibihugu byo mu karere bwavuye kuri miliyari 5,8$ bugera kuri miliyari 10,9$ mu 2022.

Ku rundi ruhande yagaragaje ko hakiri imbogamizi zikoma mu nkokora gukora ubucuruzi hagati y’ibihugu binyamuryango bya EAC.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yavuze ko uyu muryango wa EAC ugihanganye n’ibibazo birimo kubura ingengo y’imari yo gukoresha mu bikorwa bya buri munsi.

Ni ibibazo bihurirana no kuba hari ibihugu binyamuryango bidatanga imisanzu.

Ati “Tuzi ibibazo bishingiye ku ngengo y’imari y’uyu muryango ndetse n’imisanzu. Rero mu buryo bwihutirwa, dukeneye gushyiraho uburyo bwo kubona amafaranga mu gushyira iherezo kuri ibyo bibazo. Ibi nabyo byaganiriweho mu nama y’abakuru b’ibihugu iherutse kubera i Arusha.”

Yakomeje agira ati “Ni nabyo byihutirwa kuri EALA, nk’urwego rugenzura umuryango wa EAC, gufata iya mbere mu kureba niba umutungo wacu ukoreshwa neza.”

“Rero, ni ingenzi kuri buri wese, inzego n’ibigo by’uyu muryango gushyira imbaraga mu guharanira ko ibishyirwamo ingengo y’imari bikorwa neza hakagerwa ku ntego.”

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda izakomeza gushyira imbaraga mu gukora ibishoboka byose kugira ngo ibisabwa byose ku kwihuza kwa EAC bigerweho.

Perezida wa EALA, Joseph Ntakirutimana, yavuze ko nk’uko Perezida Kagame yabigarutseho mu ijambo yagejeje ku Badepite ba EALA mu 2022, ikibazo cy’amikoro y’uyu muryango gikwiye gushakirwa umuti urambye.

Yavuze ko uburyo bushya bwashyizweho mu gutanga imisanzu [igihugu gitanga 65% mu gihe andi asigaye 35% atangwa hagendewe ku musaruro mbumbe wacyo] buzafasha mu gukemura burundu ibibazo by’amikoro.

Yibukije ko EAC iherutse guha ikaze Somalia nk’umunyamuryango mushya kandi biteguye kwakira Abadepite bazaba bayihagarariye muri iyi nteko ya EALA.

Perezida w’Umutwe w’Abadepite mu Rwanda, Mukabalisa Donatille, yavuze ko Inteko ya EALA, ari ingenzi kugira ngo iterambere ry’akarere ryifuzwa rigerweho.

Ati “Turabashimira ku bw’ubukangurambaga bwanyu ku baturage bo mu karere, muharanira ko atari uko bamenya amakuru gusa ahubwo bakanagira uruhare mu rugendo rwo kwihuza kw’ibihugu binyamuryango nk’uko ariyo ntego nyamukuru.”

“Ni ngombwa ko twifashisha inshingano zanyu zo gushyiraho amategeko, kugenzura imishinga na gahunda za EAC no guhagararira inyungu z’abaturage bacu hagendewe ku ndangagaciro duhuriyeho.”

Mu bikorwa bitandukanye bizaranga iyi nteko rusange y’Abadepite ba EALA harimo kwegera abaturage mu nzego zirimo abagore n’urubyiruko ndetse hari n’imikino ihuza inteko zishinga amategeko za EAC.

Amafoto: Irakiza Yuhi Augustin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages