Izi ntumwa mu minsi igera kuri irindwi zizamara mu Rwanda zizasura ibikorwa n’inzego zitandukanye hagamijwe kumenya ibizikorerwamo nk’uko byatangajwe n’Umunyamabaga wa Leta muri MInisiteri y’Ububanyi n’amahanga ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Prof Nshuti Manasseh.
Yagize ati “Bose ni abo mu Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika, baje hano ngo bumve uburyo dukora, natwe tubabwire uko igihugu kimeze kugira ngo barusheho kukimenya neza kurusha ko babyumvira muri Amerika bakabyumva nabi.”
“Twaganiriye na bo tubabwira uko twubaka igihugu cyacu, aho tugana kugira ngo basubireyo bazi u Rwanda urwo ari rwo. Kenshi babibona mu binyamakuru ugasanga ntibitanze inkuru uko zimeze. Ni nk’urugendoshuri bakoreye mu gihugu cyacu.”
Umuyobozi ushinzwe abakozi mu biro bya Barry Moore, uhagarariye Intara ya Alabama mu Nteko Ishinga Amategeko, Shana Teehan, yavuze ko baganiriye ku bijyanye n’ubufatanye bw’ingenzi hagati y’u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’uko bushobora gukomeza gutera intambwe.
Ati “Twabashije kumenya ibijyanye n’icyerekezo igihugu cyangwa ubuyobozi bwacyo bufite n’uko Amerika yafatanya na cyo mu ishyirwa mu bikorwa ryacyo mu nzego twahitamo.”
Abagize iri tsinda basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali n’Ingoro Ndangamurage y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside. Basuye kandi umwe mu midugudu y’ubumwe n’ubwiyunge bumva ubuhamya bw’abagize uruhare muri Jenoside ndetse n’abayirokotse. Ikindi ni uko bakurikiranye ibikorwa na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, u Rwanda ruherutse gushyiraho.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!