Yabivuze kuri uyu wa Mbere ubwo yari mu Karere ka Nyamagabe mu gikorwa cyo gutangiza igihembwe cy’ihinga 2019 A. Ari mu Ntara y’Amajyepfo mu ruzinduko rw’iminsi ibiri rwo kureba ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Guverinoma n’iterambere muri rusange.
Icyo gikorwa cyo gutangiza igihembwe cy’ihinga cyabereye mu gishanga cya Mwogo gifite hegitari zigera kuri 57, giherereye mu Murenge wa Kamegeri, ahatewe ibigori.
Minisitiri w’Intebe yashimye uburyo abahinzi bishyize hamwe muri koperative, abasaba gukomeza gukorera hamwe ariko by’umwihariko bagahinga bagamije kurwanya imirire mibi.
Ati “Icya mbere ni imirire myiza, dukora ubuhinzi kugira ngo abana bacu natwe ubwacu tugire imirire myiza. Ikintu cyo kurwanya inzara gikwiye kujyana no kurwanya imirire mibi. Kumenya uko ibyo twejeje tubitegurira abana bacu n’inshuro tubagaburira ku munsi.”
Abahinzi 703 bibumbiye hamwe muri Koperative Ingenzi nibo bakorera ubuhinzi muri icyo gushanga. Bemeza ko mbere nta musaruro uhagije babonaga kuko kitari gitunganyije ariko kuri ubu bizeye ko bazeza neza.
Ntakirutimana Xavier yagize ati “Twahingagamo ibigori, ibishyimbo n’imboga ariko ntitubone umusaruro kuko twahingaga mu kajagari ndetse n’igishanga kidatunganyije. Ubu turebye uko bagitunganyije bagashyiramo n’imiyoboro y’amazi, twizeye kubona umusaruro mwiza kandi mwinshi.”
Abo bahinzi kandi bavuga ko bitewe n’uko begerejwe uburyo bwo kuhira imyaka bakoreshe imashini, bagiye kujya bahinga igihe cyose batazitiwe n’izuba.
Abaganiriye na IGIHE bavuga ko bagiye kurwanya imirire mibi n’indwara ziyiturukaho bita ku bana babo nk’uko babigiriwemo inama na Minisitiri w’Intebe.
Mukashyaka Gisele ati “Imirire mibi inaha irahagaragara ariko ntabwo iterwa no kubura ibiryo; iterwa no kutamenye kwita ku bana bacu no kutabagaburira neza. Ubu tugiye gukurikiza inama abayobozi batugiriye ku buryo imirire mibi izacika burundu.”
Ibitaro bya Kigeme mu Karere ka Nyamagabe bivuga ko indwara zibasira ku bwinshi abana bahazanwa hamwe n’abajyanwa mu bigo Nderabuzima zirimo izituruka ku mirire mibi n’iz’ubuhumekero.
Imibare itangwa n’ibyo bitaro igaragaza ko mu bana 10 bazanwa kuhivuriza umwe muri bo aba afite ikibazo cy’imirire mibi.
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare igenderwaho kuri ubu yerekana ko abana bo mu Karere ka Nyamagabe bagwingiye bari ku kigero cya 52%.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe buvuga ko imirenge igaragaramo abana benshi bagwingiye n’abafite imirire mibi atari ikennye, bityo bakemeza ko imirire mibi ihaboneka idashingiye ku bukene.
























TANGA IGITEKEREZO