00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri w’Intebe Nsengiyumva azahagararira Perezida Kagame mu Nteko Rusange ya Loni

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 September 2026 saa 01:16
Yasuwe :

Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, azahagararira Perezida Paul Kagame, mu nama y’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye izaterana ku nshuro ya 81 i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ni icyemezo cyatangajwe n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe kuri uyu wa Mbere.

Biteganyijwe ko Minisitiri w’Intebe Nsengiyumva azageza ijambo ku bitabiriye iyi Nteko Rusange ku wa Gatatu, tariki ya 23 Nzeri 2026, aho azagaragaza ibitekerezo n’ibyihutirwa ku ruhande rw’u Rwanda ku bibazo by’ingenzi bireba Isi n’Akarere.

Mu gihe cy’Inteko Rusange ya 81 ya Loni, Minisitiri w’Intebe azanitabira inama zo ku rwego rwo hejuru, ibiganiro bishamikiye kuri iyi nama ndetse n’ibiganiro hagati y’ibihugu azagirana n’abafatanyabikorwa batandukanye.

Ibi bikorwa bizaha u Rwanda umwanya wo kungurana ibitekerezo n’ibindi bihugu ndetse n’imiryango mpuzamahanga ku ngingo z’inyungu zihuriweho.

Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye ni imwe mu nama zikomeye mpuzamahanga zihuza ibihugu bigize Loni, aho biganira ku bibazo bireba Isi birimo amahoro n’umutekano, iterambere rirambye n’izindi ngingo mpuzamahanga.

Minisitiri w’Intebe Nsengiyumva azahagararira Perezida Kagame mu Nteko Rusange ya Loni

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages