00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri w’Intebe ntiyanyuzwe n’ikigero cy’ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro y’Umushyikirano

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 4 December 2015 saa 12:44
Yasuwe :

Mu myanzuro 20 y’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano yabaye mu mwaka wa 2014, iyashyizwe mu bikorwa uko byari byasabwe igera ku kigero kingana na 75%. Icyo kigero nticyanyuze na gato Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi.

Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yagaragaje ko ishyirwa mu bikorwa ry’iyo myanzuro ridashimishije, mu nama yasuzumaga ishyirwa mu bikorwa ryayo yateraniye i Kigali ku wa Kane tariki ya 3 Ukuboza 2015. Yagize ati “Ibi bipimo ntabwo bishimishije na gato, wenda wavuga uti kuki bidashimishije twarageze hejuru ya 75%, twashoboraga kugera kuri 90%, byarashobokaga!”

Raporo ku ishyirwa mu bikorwa by’iyo myanzuro igaragaza ko ku myanzuro 20, ingana na 75% yarangije gushyirwa mu bikorwa, aha Minisitiri w’Intebe Murekezi yagaragaje ko ari ‘’Distinction [gutsinda ku kigero kigaragara] ariko ko hakenewe ‘’grande distinction’’ [gutsinda ku kigero kigaragara cyo hejuru], 75% yagombye kuba iri hejuru ya 80%.”

Aho ishyirwa mu bikorwa rigeze

Imyanzuro 15 ingana na 75% yamaze gushyirwa mu bikorwa, ine ingana na 20% iracyakorwaho ariko iri mu nzira zo kurangira, mu gihe undi umwe ungana na 5% urebana no kwihutisha iterambere ry’imijyi itandatu izunganira umujyi wa Kigali usa n’utarashyigurwa bigaragara.

Mu gihe imyanzuro y’inama y’igihugu y’umushyikirano wabaye mu mwaka wa 2013 yashyizwe mu bikorwa ku kigero cya 90%, iy’uyu mwaka yo si uko yagaragajwe, ahubwo hibanzwe ku byiciro by’ikigero igezeho ishyirwa mu bikorwa, ku buryo nk’urugero umwanzuro runaka uramutse warashyizwe mu bikorwa ku kigero kingana na 99% uhita ushyirwa mu cyiciro cy’imyanzuro itarashyirwa mu bikorwa.

Imwe mu myanzuro iracyagoranye

Imyanzuro ijyanye no kugaburira abanyeshuri ku mashuri, uw’ubwisungane mu kwivuza ndetse no guteza imbere imijyi itandatu izunganira Kigali, iracyari inyuma.
Abanyeshuri 114.730 biga mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12, bakomoka mu miryango itishoboye ntibahabwa ifunguro ku ishuri kandi harishyuwe amafaranga yo kubafasha.

Minisitiri w’Uburezi Dr Musafiri Papias yasobanuye ko icyo kibazo kigiye gukemuka guhera mu mwaka utaha.

Mu bijyanye no guteza imbere imijyi izunganira Kigali, ibikorwa bimaze gushyirwa mu wa Huye na Rwamagana yonyine, Minisiteri y’ibikorwa Remezo ikaba yijeje kongera ingufu mu ishyirwa mu bikorwa ryayo.

Minisitiri ushinzwe ibyemezo by’inama y’ Abaminisitiri, Stella Ford Mugabo, yagaragaje ko kudashyirwa mu bikorwa kw’imwe muri iyo myanzuro byatewe n’ibibazo birimo iby’ingengo y’imari ndetse n’ibindi birimo nko kwimuka kwa mituweli yavanywe muri Minisiteri y’Ubuzima yimukira mu kigo cy’ubwiteganyirize bw’Abakozi(RSSB).

Imyanzuro y’umwiherero w’abayobozi bakuru igeze he?

Imyanzuro y’umwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu wabaye muri Gashyantare na Werurwe uyu mwaka igeze ku kigero cya 56.25% ishyirwa mu bikorwa.

Imihigo y’Uturere.....

Ku bijyanye n’imihigo abayobozi b’uturere basinyira imbere ya Perezida wa Repubulika , hagaragajwe ko igihembwe cyayo mbere cyo kuva muri Nyakanga kugeza muri Nzeri cyagenze neza.

Abayobozi bemeye kongeramo ingufu ku bitarashyirwa mu bikorwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages