00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri w’Intebe yaburiye ababyeyi ko barangaye bashiduka abana babo bacurujwe

Yanditswe na

Tombola Felicie

Kuya 20 November 2014 saa 06:26
Yasuwe :

Minisitiri w’Intebe Murekezi Anastase yasabye abyeyi n’abarezi kurinda abana ihohoterwa ndetse n’icuruzwa ry’abantu babakurikiranira hafi mu burere bakanabatoza kwitwararika
Murekezi yasabye ababyeyi, abarezi ndetse n’abayobozi mu nzego zose gukomeza kurengera uburenganzira bw’abana bakabarinda ihohoterwa n’ubucuruzi bw’abantu busigaye bweze muri iyi minsi.
Afungura ku mugaragaro inama nkuru ya 10 y’abana yateraniye mu ngoro y’inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ku wa 20 Ugushyingo (…)

Minisitiri w’Intebe Murekezi Anastase yasabye abyeyi n’abarezi kurinda abana ihohoterwa ndetse n’icuruzwa ry’abantu babakurikiranira hafi mu burere bakanabatoza kwitwararika

Murekezi yasabye ababyeyi, abarezi ndetse n’abayobozi mu nzego zose gukomeza kurengera uburenganzira bw’abana bakabarinda ihohoterwa n’ubucuruzi bw’abantu busigaye bweze muri iyi minsi.

Afungura ku mugaragaro inama nkuru ya 10 y’abana yateraniye mu ngoro y’inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ku wa 20 Ugushyingo 2014, Minisitiri w’intebe yasabye ababyeyi n’abarezi kurinda abana bakurikirana imyitwarire yabo ya buri munsi.

Yagize ati ” Ndasaba ababyeyi gukomeza kwita ku nshingano zabo nk’ababyeyi, bagakurikirana imibereho y’abana babo igihe cyose, abyeyi ,abarezi, abayobozi mu nzego zose bagomba gufata neza no kurere abana bakababera intangarugero mu byo bakora byose.”

Ku wa 10 Ukwakira mu nama nyunguranabutekerezo ku guhashya ubucuruzi bw’abantu, umukuru wa Polisi y’u Rwanda yatangaje ko havumbuwe inzu z’ubusambanyi zari zigiye kujya zicururizwamo abakobwa barimo n’utwana duto.

Ati “Umwaka ushize Police yafashe amazu 12 yari ateganyirijwe kujya yakira abakoreramo ubusambanyi, cyane cyane buzanwamo abana bato.

Hari aho bitangiye kuboneka mu mijyi itari Kigali, nka Nyagatare naho duherutse kuhafata inzu yagenewe kujya yakira abantu umwanya uwo ariwo wose kuberamo ubusambanyi ku twana duto.”

Umuntu ucuruza abantu mu gihugu ahanishwa kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku myaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshanu (5.000.000) kugeza kuri miliyoni icumi (10.000.000).

Iyo ubucuruzi bw’abantu bukozwe ku rwego mpuzamahanga, uwabikoze ahanishwa igifungo kuva ku myaka icumi (10) kugeza ku myaka cumi n’itanu (15) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni icumi (10.000.000) kugeza kuri miliyoni makumyabiri (20.000.000).

Inama ya 10 y’abana yitabiriwe n’abana 507 bahagarariye abandi hirya no hino mu gihugu ndetse n’abana 18 baturutse mu bihugu by’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba EAC.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti” Imyaka 20 Irashize Dukomeze Guteza imbere uburenganzira bw’ubwana”

Andi mafoto menshi kanda hano

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages