Uwo mwiherero wabaye kuva ku itariki ya 25 Gashyantare kugeza ku ya 2 Werurwe 2017, mu Karere ka Gatsibo muri RDF Combat Training Center-Gabiro, uyoborwa na Perezida Paul Kagame, ufatirwamo imyanzuro 26 itandukanye ari nayo yaje kugabanywa mu bikorwa by’ingenzi.
Minisitiri w’Intebe yagize ati “Ku igenzura ryakozwe ku ishyirwa mu bikorwa, ibikorwa 51 bingana na 82% byakozwe ku kigero gishimishije hagati y’amanota 75%-100; ibikorwa icyenda bingana na 15% byakozwe hagati y’amanota 50%-74%; ibikorwa bibiri bingana na 3% byakozwe ku kigero kiri hasi y’amanota 50%.”
Yavuze ko binyuze muri Gahunda y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST1), 2017-2014, hakozwe igenamigambi ryo kwihutisha ibikorwa byo muri Gahunda y’Imbaturabukungu ya 2 (EDPRS 2) n’ibyo mu Cyerekezo 2020 byagaragazaga kudindira.
Yakomeje agira ati “Imitegurire n’imicungire y’amasezerano Leta igirana na ba rwiyemezamirimo yarushijeho kunozwa. Hakajijwe ingamba mu gukurikirana abagize uruhare mu guteza Leta igihombo, kurangiza igaruzwa ry’imitungo yanyerejwe ku bahamwe n’ibyaha. Hagati ya Mata 2017 na Mutarama 2018, mu isanduku ya Leta hagarujwemo amafaranga yari yaranyerejwe angana na 720.431.568 FRW angana na 58% kuri 1.241.638.553 FRW yari yahigiwe.”
Ku mwanzuro wo kubonera abahinzi imbuto z’indobanure kandi ku gihe, Minisitiri w’Intebe yavuze ko Guverinoma yashyize ingufu mu gutubura imbuto ziberanye n’uturere, kandi zitanga n’umusaruro mwiza, zikaba zaregerejwe abahinzi zirimo ibigori, umuceri, ingano, soya, imyumbati n’ibirayi.
Mu rwego rwo kunoza imitangire ya serivisi mu nzego za Leta, yavuze ko hongerewe umubare wa serivisi zitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga.
Soma: Imyanzuro y’Umwiherero wa 14 w’abayobozi b’igihugu wabereye mu Kigo cya Gisirikare i Gabiro mu 2017



















TANGA IGITEKEREZO