00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri w’Intebe yahagaritse ibikorwa by’amasengesho mu kazi ka leta

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 April 2017 saa 08:51
Yasuwe :

Minisitiri w’Intebe yahagaritse ibikorwa by’amasengesho byakorerwaga mu nyubako za leta aho wasangaga mu masaha y’ikiruhuko abantu bahuriye hamwe bagasenga ku buryo hari hamwe byatumaga akazi gapfa.

Mu itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi, rivuga ko uyu mwanzuro wafashwe nyuma yo kubona ko hari abakozi bo mu nzego za leta bakoresha amasaha y’akazi mu bikorwa by’amasengesho kandi bakabikorera mu nyubako zigenewe gukorerwamo akazi ka leta.

Rikomeza rigira riti “ Ndabamenyesha ko ibikorwa byose by’amasengesho bitemewe ahantu hose hakorerwa akazi ka leta. Mboneyeho kwibutsa abakozi bose b’inzego z’imirimo ya leta gukomeza kubahiriza itegeko no 86/2013 ryo kuwa 11 /09/2013 zishyiraho sitati rusange y’abakozi ba leta cyane cyane ibikubiye mu ngingo ya 10 n’iya 11 zirebana n’indahiro n’imigenzo yayo,cyane cyane ku birebana n’ibendera ry’igihugu.”

Uyu mwanzuro ufashwe nyuma y’uko byagaragaye ko hari abakozi ba leta bakoresha ibyumba bimwe by’ibiro nk’aho gukorera amasengesho cyane cyane mu gihe cy’ikiruhuko. Ibi bituma hari hamwe abantu bagera saa munani na nyuma yaho bagisenga ku buryo bishobora kudindiza akazi.

Gusa hari abandi usanga mu masaha y’ikiruhuko bahitamo kujya mu nsengero iminota mike nyuma bagasubira mu kazi nk’ibisanzwe. Ibi bigaragara cyane muri Kiliziya ya St Michel aho saa sita abakozi benshi bajya mu misa.

Mu Nzego za Leta n’iz’Abikorera amasaha y’akazi ni 45 nibura mu cyumweru, buri munsi hagakorwa nibura amasaha icyenda.

Mu Nzego za Leta akazi gatangira saa Moya za mu gitondo kakarangira saa kumi n’imwe z’umugoroba haciyemo ikiruhuko cy’isaha imwe kiva saa sita kikageza saa saba.

Abakoresha basabwa gushyiraho uburyo bunyuranye bwo gukurikirana iyubahirizwa ry’amasaha y’akazi kugira ngo bamenye neza ko yubahirizwa. By’umwihariko Inzego za Leta zisabwa gushyiriho ubwo buryo hifashishijwe ikoranabuhanga kandi ukeneye serivisi agateganyirizwa uburyo bwo kubimenyesha mu gihe adahise abona ushinzwe gutanga iyo serivisi mu masaha y’akazi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages