00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri w’Intebe yakiriye indahiro z’abacamanza mu nkiko za gisirikare

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 10 March 2015 saa 07:08
Yasuwe :

Minisitiri w’intebe Anastase Murekezi yayoboye umuhango wo kurahira kw’abacamanza ba gisirikare n’abashinjacyaha mu nkiko za gisirikare n’iza Leta.

Amakuru dukesha Minisiteri y’Ingabo agaragaza ko Minisitri w’Intebe yakiriye indahiro z’abashinjacyaha umunani n’umucamanza umwe.

Mu barahiye harimo, Umucamanza mushya mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gisirikare Capt Innocent Kayigire, n’Umushinjacyaha mushya mu Rwego Rushinzwe Ibibazo mu Gisirikare (Auditorat Militaire), ndetse n’abandi bashinjacyaha mu Bushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda.

Murekezi yakira indahiro zabo yagize ati “Indahiro mugize muzikoreye Abanyarwanda.” Yabasabye kurangiza imirimo yabo bakurikiza amategeko banubahiriza uburenganzira bwa muntu. Yabibukije kandi ko bagomba kurwanya ruswa kuko iri mu bimunga iterambere ry’igihugu.

Yanabasabye kwiihutisha ubutabera, cyane cyane ubw’imanza z’abakurikiranyweho guhungabanya umuteknano w’igihugu, abarya ruswa muri gahunda za leta, abacuruza abantu, n’abakora ihohohoterwa rishingiye ku gitsina.

Uyu muhango wabereye mu Biro bya Minisitiri w’intebe ku wa Mbere tariki 09 Werurwe, wari wanitabiriwe na Minisitiri Ushinzwe Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri , Stella Ford Mugabo, Umugaba Mukuru w’Ingabo Gen Patrick Nyamvumba, Umushinjacyaha Mukuru Richard Muhumuza, ndetse n’abandi bayobozi bakuru.

Minisitiri w'Intebe ari kumwe na Gen Nyamvumba

Andi mafoto menshi kanda hano

Amafoto: Primature


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages