00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri w’intebe yakiriye Ambasaderi wa Turukiya biyemeza kuzamura umubano

Yanditswe na

Cyprien Niyomwungeri

Kuya 5 November 2015 saa 06:03
Yasuwe :

Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi kuri uyu wa Kane tariki 5 Ukwakira 2015, yakiriye Ambasaderi w’igihugu cya Turukiya mu Rwanda, Mehmet Raif Karaca, baganira ku mubano w’ibihugu byombi n’uko wakomeza kuzamuka.

Kuva yagera yatangira gukorera mu Rwanda umwaka ushize, ni ubwa mbere Ambasaderi Karaca abonanye na Minisitiri w’intebe Murekezi. Ni nawe Ambasaderi wa mbere wa Turukiya mu mateka y’u Rwanda.

Ambasaderi Karaca yabwiye itangazamakuru ko yaganiriye na Minisitiri w’intebe Murekezi ku hazaza h’ubufatanye bw’ibihugu byombi, by’umwihariko bushingiye ku kuzamurana mu bukungu.

Yagize ati “Turi abafatanyabikorwa b’u Rwanda mu by’ubukungu, tuzi amahirwe ahaboneka kuko ni igihugu gifite ubukungu buhagaze neza mu karere, gifite imiyoborere myiza, Turukiya irimo iratera imbere mu bukungu ndibwira ko hari byinshi tuzafatanya.”

Yakomeje avuga ko imwe mu mishinga izakomeza kwitabwaho mu bufatanye bw’ibihugu byombi ari ubwubatsi, ubuhahirane n’ubucuruzi, uburezi, guteza imbere ingufu n’ibindi.

Bimwe mu bikorwa bifatika igihugu cya Turukiya gikorera mu Rwanda ni ubucuruzi n’ingendo z’indege za sosiyete ya Turkish Airlines yatangiye gukorera mu Rwanda muri Gicurasi 2012, ifasha abantu mu ngendo ziva n’izijya mu Rwanda.

Ambasaderi Karaca akaba yavuze ko ibi babikora kuko bafitiye icyizere u Rwanda kandi biteze byinshi mu bufatanye bw’ibihugu byombi cyane cyane iterambere ryihuse ry’ubukungu.

U Rwanda rwafunguye ambasade yarwo Ankara mu murwa mukuru wa Turukiya mu myaka mike ishize nabo bakaba barasubije iki gikorwa cy’u Rwanda bakayifungura.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages