00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri w’Intebe yakiriye indahiro z’abashinjacyaha bashya ba gisirikare

Yanditswe na Uwishyaka Jean Louis
Kuya 28 March 2017 saa 04:32
Yasuwe :

Minisitiri w’Intebe yakiriye indahiro z’abashinjacyaha batatu ba gisirikare, abibutsa gushyira imbere indangagaciro y’ikinyabupfura gisanzwe kiranga ingabo z’u Rwanda ndetse n’isi yose ikaba yarabimenye.

Abo bashinjacyaha barahiye kuri uyu wa Kabiri, tariki 28 Werurwe, ni Capt Vincent Ndayisaba, Capt Christian Kayitare na Lt Claudine Muhawenimana. Abo bose bemejwe n’inama y’Abaminisitiri yateranye tariki 3 Gashyantare 2017.

Murekezi yabibukije ko indahiro bakoze ari igihango bagiranye n’igihugu bityo ko kuyitatira ari ukwica icyo gihango bagiranye nacyo kimwe n’abagituye, bityo abasaba kuyubahiriza.

Ati “Burya indahiro yose iba ikomeye. Ni igihango umuntu aba agiranye n’uwo bayikoranye. Iyo ndahiro rero iyo ibaye hagati y’umuntu n’igihugu, iba ifite umwihariko ukomeye; ni indahiro iba igizwe hagati y’uyirahiye n’abanyarwanda twese uko tungana. Iyo itatiwe, uwayirahiye aba atatiye igihango yagiranye n’igihugu cyose.”

Murekezi yabibukije ko inshingano zabo ari ugukurikirana umuntu wese wakoze ibikorwa bigize icyaha akabifatirwamo ari umusirikare cyangwa se yabikoranye n’umusirikare umwe cyangwa benshi.

Yabasabye kurangwa n’ikinyabupfura gisanzwe kiranga ingabo z’u Rwanda, ati“Mukwiye gushyigikira ikinyabupfura twese abanyarwanda ndetse n’isi tubaziho mwebwe ingabo z’u Rwanda. Icyo kinyabupfura mugifite mu ndangagaciro zibaranga munatoza abandi. Igisirikare cy’u Rwanda mu rugamba rwo kubohora igihugu no mu rwego rwa leta nshya y’ubumwe bw’abanyarwanda guhera nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, birigaragaza ko dufite igisirikare gifite ikinyabupfura nta makemwa. Murasabwa gukoma mu nkokora umuntu wese wagaragara mu migenzereze itajyanye n’ikinyabupfura kiranga ingabo z’u Rwanda.”

Yabasabye kurangwa n’ubunyangamugayo mu kazi kabo, abibutsa ko aribwo buzatuma n’abo bazashinja ibyaha babizera kuko bazaba bazi neza ko icyo bagamije ari ukuganisha ku butabera bunyuze mu mucyo.

Murekezi kandi yasabye aba bashinjacyaha guhora bihugura mu kazi kabo ka buri munsi ndetse banakangukira gukoresha ikoranabuhanga kuko rizabafasha gukora akazi kabo vuba kandi mu mucyo ndetse rizanaborohereza gutahura amayeri y’abanyabyaha bakoresha ikoranabuhanga.

Uyu muhango witabiriwe n’inzego nkuru z’igisirikare cy’u Rwanda, harimo Minisitiri w’Ingabo, Gen James Kabarebe, Umugaba Mukuru w’Ingabo, Gen Patrick Nyamvumba n’abandi bayobozi mu nzego zinyuranye cyane iz’ubutabera kimwe n’imiryango y’abarahiye.

Capt Christian Kayitare arahira kuba umushinjacyaha wa gisirikare
Lt Claudine Muhawenimana arahira
Capt Vincent Ndayisaba
Minisitiri w'Intebe, Anastase Murekezi n'abashinjacyaha bashya ba gisirikare bari bamaze kurahira
Abashinjacyaha barahiye n'abayobozi barimo Stella Ford Mugabo ushinzwe imirimo y'inama y'Abaminisitiri (ibumoso), Minisitiri w'ingabo Gen James Kabarebe (uwa kabiri ibumoso), Umugaba mukuru w'ingabo, Gen Patrick Nyamvumba(uwa gatatu i buryo) n'umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y'Ubutabera, Me Evode Uwizeyimana (uwa kabiri iburyo)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages