00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri w’Intebe yakiriye indahiro za Visi Perezida n’umucamanza b’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 27 February 2019 saa 04:45
Yasuwe :

Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yakiriye indahiro z’abacamanza bashya mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikare barimo; Lt. Col. Bernard Rugamba Hategekimana warahiriye kurubera Visi Perezida na Lt. Col. Innocent Nkubana, warahiriye kurubera Umucamanza.

Ubwo yakiraga indahiro zabo kuri uyu wa Gatatu, Dr. Ngirente yavuze ko imirimo bagiye gukora atari mishya kuko bari basanzwe ari abacamanza ba gisirikare.

Ibyo ngo bitanga icyizere ko inshingano nshya bahawe bazazishyira mu bikorwa uko bikwiye, ariko abasaba kongeramo imbaraga.

Dr. Ngirente yavuze ko icyo Guverinoma y’u Rwanda ibashakaho ari ugukora kinyamwuga no kurangwa n’ikinyabupfura bisanzwe biranga ingabo z’igihugu.

Ati “Icyo Guverinoma y’u Rwanda ibibutsa ni ukuzarushaho gukora akazi kanyu kinyamwuga, mukagakora nk’inyangamugayo kandi ibyo tubiziho ingabo z’u Rwanda.”

Yakomeje agira ati “Muzakomeze gutanga serivisi nziza nk’uko Ingabo z’u Rwanda zisanzwe ziyitanga aho ziri hose. Muzahore iteka mushyira imbere gukorana neza n’abo musangiye umwuga n’izindi nzego za Leta n’abazaba babagana.”

Dr. Ngirente yabijeje ko Guverinoma izakomeza kubaha inkunga y’amahugurwa n’ibikoresho bibafasha gukora akazi neza.

Lt. Col. Bernard Rugamba Hategekimana warahiriye kuba Visi Perezida mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikare, yavuze ko agiye gushyira imbaraga mu kuba hafi no gukorana n’abandi bacamanza.

Ati “Muri bimwe nzitaho ni ukuba hafi y’abacamanza b’urukiko, tukagirana inama kugira ngo duce imanza mu buryo bunoze, zinandikwe neza.”

Yavuze ko guca imanza za Gisirikare harimo itandukaniro no guca izisanzwe kuko iza Gisirikare zicibwa abakora umwuga umwe bityo nabyo bisaba gukoresha ubutabera bwo ku rwego rwo hejuru, bimakaje uburenganzira bwa muntu n’amategeko.

Aba bacamanza mu Rukiko rukuru bombi bashyizweho n’Inama y’Abaminisitiri iheruka guterana ku wa 21 Mutarama 2019.

Lt. Col. Innocent Nkubana, yarahiriye kuba Umucamanza mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikare
Lt. Col. Bernard Rugamba Hategekimana yarahiriye kuba Visi Perezida w'Urukiko Rukuru rwa Gisirikare
Minisitiri ushinzwe Imirimo y'Inama y'Abaminisitiri, Kayisire Marie Solange na Minisitiri w’Ingabo, Gen Maj.Murasira Albert
Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente yasabye abarahiye gukomeza kurangwa n'ubunyamwuga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages