00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri w’Intebe yakiriye umuyobozi wa GiveDirectly ifasha u Rwanda kurwanya ubukene

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 9 March 2023 saa 02:53
Yasuwe :

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yakiriye Perezida w’Umuryango GiveDirectly ufasha u Rwanda muri gahunda yo gukura abaturage mu bukene bukabije, bagirana ibiganiro kuri uyu wa 9 Werurwe 2023.

Umuryango GiveDirectly ukorera mu Rwanda kuva mu 2017, aho wagize uruhare mu gufasha abaturage bo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri by’ubudehe binyuze mu nkunga y’amafaranga yo gutangiza ibikorwa bibyara inyungu.

Ibiganiro by’aba bayobozi byibanze ku gusuzuma aho ibikorwa by’uyu muryango bigeze mu turere dutanu ukoreramo. Muri utwo turere hamaze gutangwa miliyoni 100 z’amadolari, ni ukuvuga arenga gato miliyari 100 z’amafaranga y’u Rwanda.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, yavuze ko abaturage bagezweho n’iyo nkunga bateye intambwe ishimishije mu kwivana mu bukene.

Ati "Mu turere bakoreyemo nka Gisagara, Nyamagabe n’ahandi, abaturage bakoranye na wo ni urugero rufatika rw’ukuntu abantu bashobora kwivana mu bukene, imiryango yabo yagiye itera imbere mu buryo bunyuranye ku buryo dutekereza ko urugero rwabo ruzadufasha no gufasha abandi mu minsi itaha."

Minisitiri Musabyimana yavuze ko ibikorwa by’uyu muryango bigiye kwagukira mu mirenge itanu mishya. Icyifuzo ni uko byazagera mu gihugu hose, ibyo bikaba biri mu byo Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yaganiriye na Rory Stewart.

Ati "Turashaka kuzagera mu mirenge itanu guhera umwaka utaha, yiyongera ku yo bari barakoreyemo, ariko turifuza ko bitewe n’uko ubushobozi buzagenda buboneka, ibikorwa byagera henshi hashoboka mu gihugu. Ni byo turimo kuganiraho tureba uko twazanamo abafatanyabikorwa banyuranye no kubihuza n’izindi gahunda za leta zisanzwe."

Rory Stewart yashimye ko abaturage bagezweho n’iyi gahunda by’umwihariko mu Karere ka Gisagara, hari impinduka zifatika zigaragara mu mibereho yabo.

Yavuze ko uyu muryango ufite itandukaniro ugereranyije n’indi yibanda ku bukangurambaga; uyu wo ngo utanga inkunga y’amafaranga abaturage bakoresha bitewe n’icyo umuntu akeneye, maze impinduka zikagaragara vuba.

Ati "Umuturage ashobora gukemura ibibazo byo mu rugo, kugura inka, kwishyurira abana amashuri, ubwisungane mu kwivuza, gukora ubucuruzi buciriritse, mu gihe gito impinduka zikaba zitangiye kugaragara."

Yashimangiye ko kugira ngo inkunga umuturage ahabwa igire agaciro, ari ngombwa ko agirirwa icyizere kandi agahabwa urubuga rwo guhitamo ibimubereye we ubwe cyangwa umuryango we.

Roderick James Nugent Stewart ni Umwongereza wigisha muri kaminuza, umudipolomate, umwanditsi, umunyamakuru, umunyepolitiki ndetse yabaye umusirikare.

Uyu muryango yashinze ukorera muri Afurika y’Iburasirazuba mu bihugu birimo Uganda, u Rwanda na Kenya,aho ufasha imiryango ibayeho mu bukene bukabije, ukayiha amafaranga ayifasha kwizamura.

Ibiganiro by'aba bayobozi byibanze ku ntambwe ibikorwa by'umuryango GiveDirectly mu kuvana abaturage mu bukene na gahunda ziteganyijwe mu bihe biri imbere
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente aganira na Perezida w’Umuryango GiveDirectly, Rory Stewart
Abayobozi bombi n'abo bari kumwe ku mpande zombi mu ifoto rusange
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, yavuze ko abaturage bagezweho n’iyo nkunga bateye intambwe ishimishije mu kwivana mu bukene
Rory Stewart yashimye ko abaturage bagezweho n’iyi gahunda hari impinduka zifatika zigaragara mu mibereho yabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages