Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi bakuru b’igihugu barimo ba Minisitiri batandukanye, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Nyamulinda Pascal, abayobozi batandukanye n’abakozi b’ibigo bitandukanye.
Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi, yasabye abashoramari gukora ibintu byiza bishobora guhangana ku isoko mpuzamahanga, ariko kandi binakenewe n’abenegihugu mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Ati “Ndasaba abikorera kongera ubwiza n’ubwinshi bw’ibyo bakora muri gahunda ya Made in Rwanda kugira ngo amahirwe menshi yo guhabwa amasoko ya leta abe ayabo mu rwego rwa Made in Rwanda. Murusheho kandi gukora ibyo abanyarwanda bakunda gukenera mu buzima bwabo bwa buri munsi ndetse munanoze ingamba zo kumenyekanisha ibyo mukora haba mu Rwanda no mu mahanga.”
Uyu munsi w’Umurimo w’uyu mwaka, ufite insanganyamatsiko igira iti “Duteze imbere umurimo, dusigasira ibyagezweho dukesha imiyoborere myiza, isoko y’iterambere rya buri wese.”
Ahereye kuri iyi nsanganyamatsiko, Murekezi yavuze ko ibigaragara muri iki cyanya cyahariwe inganda ari urugero rwiza rw’imiyoborere myiza iranga u Rwanda kuva nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Murekezi yatangaje ko nubwo hari byinshi byiza bimaze kugerwaho, hakiri n’intambwe ndende yo gutera by’umwihariko mu guhanga imirimo. Yakomoje ku mibare y’ubushomeri mu Rwanda, igaragaza ko 9% ari abashomeri mu Mijyi, mu gihe 14% mu barangije Kaminuza nta kazi bagira, gusa ngo hari icyizere ko izagabanuka bitewe ahanini n’integanyanyigisho zishyirwa mu mashuri zishyira imbere ibijyanye n’imyuga n’ubumenyingiro ndetse no kwihangira imirimo.
Ati “Nubwo twishimira ko hari gahunda nyinshi nziza zo guhanga imirimo mishya yiyongera ku yindi iri mu gihugu, ntitwakirengagiza ko tutaragera aho dushaka; kuko imibare dufite ubu , iratwerweka ko mu mijyi igipimo cy’ubushomeri kiri ku 9% kandi ku rubyiruko rurangije za kaminuza, icyo kigero kigera kuri 14%. Ariko hari ibisubizo bitangiye kuboneka, integanyanyigisho mu mashuri yose zaravuguruwe, ibyerekeye ubumenyi n’ubumenyingiro byahawe umwanya munini mu masomo kugira ngo abarangiza kwiga babe bashobora kwihangira imirimo cyangwa se bashobora gutanga umusaruro mwinshi mu bigo bineye abakozi.”
Yavuze ko leta yashyizeho gahunda yo guha amahugurwa y’igihe gito abatagira akazi, abaha ubumenyingiro bukenewe ku isoko ry’umurimo, bakabasha kwiteza imbere. Yasabye abakoresha gukomeza umurava bagaragaza wo gufasha abanyeshuri kwimenyereza umurimo.
Ubusanzwe leta itanga imirimo ku kigero cya 3% mu gihe agasigaye gatangwa n’abikorera cyangwa kagahangwa. Bitewe no kubura akazi, hari abarangiza kaminuza bagahatanira gusubira mu mashuri y’imyuga ngo barebe ko bakwibeshaho ntawe bateze amaboko, babifashijwemo na gahunda ya NEP Kora Wigire ifasha urubyiruko kubona ubumenyi mu myuga n’ubumenyingiro no gukora imishinga byose byabafasha gutera intambwe bakava mu bukene. Umwaka ushize habarurwa abafashe iki cyemezo bagera ku 100, bigishijwe imyuga inyuranye.
Murekezi yasabye abafite ibigo bitandukanye kurushasho gutanga serivisi nziza ku babagana kugira ngo umusaruro wabo wiyongere, akibutsa buri wese ko ari uburenganzira bwe guhabwa serivise nziza, aho ahawe itamunyuze akabaza impamvu.
Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Judith Uwizeye, yagaragaje ko Abanyarwanda bagejeje igihe cyo gukora kandi babishoboye, utabariyemo abakiri mu mashuri bagera kuri 5,590,000, barimo 68% bakora imirimo y’ubuhinzi n’ubworozi, 32% bakora itari iy’ubuhinzi n’ibwunganira, 10% bakora ubucuruzi butandukanye, 5% bakora mu bwubatsi, 2% bakora mu nganda abandi 2% ni abakora ibijyanye no gutwara abantu n’ibintu.
Yashimangiye ko mu rwego rw’imirimo itari iy’ubuhizi, hakiri byinshi byo gukora ariko n’ibushingiyeho ikarushaho kunozwa.
Amafoto: Luqman Mahoro



















TANGA IGITEKEREZO