Ubwo yari mu muganda rusange mu Karere ka Rusizi, Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yasabye abatuye ako Karere kimwe n’abatuye Nyamasheke, kubyaza umusaruro mu bucuruzi, kuba Uturere twa bo duherereye ku mupaka.
Kuri uyu wa 31 Mutarama 2015, Minisitiri w’Intebe yifatanyije n’abaturage ba Rusizi mu muganda rusange unasoza Uruzinduko yagiriraga muri ako Karere kimwe n’aka Nyamasheke, two mu Ntara y’Uburengerazuba.
Ubwo yaganiraga n’abanyarusizi, Minisitiri w’Intebe yabakanguriye kurangwa n’isuku, bakitabira ubwisungane mu kwivuza, anabasaba gukora cyane bakiteza imbere.
Ministiri w’Intebe yagize ati “Ndasaba abaturage kwitabira ubwisungane mu kwivuza kdi bakitabira isuku kuko ubuzima bwiza ni ngombwa kuri twese. Amahirwe mufite hano Rusizi na Nyamasheke yo gutura ku mupaka muyabyaze umusaruro mu bucuruzi n’ubuhahirene.”
Ministiri w’Intebe yasuye inkingi y’iterambere rishingiye ku bukerarugendo
Kwifatanya n’abaturage ba Rusizi mu muganda rusange ngarukakwezi, ni igikorwa cya 3 mu by’ingenzi Minisitiri w’Intebe yakoreye mu Ntara y’Uburengerazuba mu ruzinduko rw’iminsi 2 mu Turere twa Nyamasheke na Rusizi, aho kuwa gatanu tariki ya 30 Mutarama yari yatangiye urugendo rwe asura umuhanda “Kivu Belt” uri kubakwa, ukazahuza Nyamasheke na Karongi.
Minisitiri Murekezi yishimiye ko uyu muhanda uri gukorwa neza kandi bigaragara ko igihe cyateganyijwe mu masezerano cyubahirizwa, aboneraho gusaba ko wazabungabungwa, ugafasha mu bukerarugendo bwo muri icyo gice cy’u Rwanda.
Yanasuye Agakiriro n’ibitaro bisatira kuba mpuzamahanga
Minisitiri w’Intebe yakomereje uruzinduko asura Agakiriro gakorerwamo imirimo y’ubukorikori ku Rwesero, mbere y’uko yerekeza mu Bitaro bya Bushenge akishimira uburyo bw’imitangire ya Serivisi muri ibyo bitaro byashegeshwe n’umutingito mu mwaka w’2008.
Mu bibazo yagejejweho muri ibyo bitaro, uretse icy’ubuke bw’abaganga yijeje ko kizakemurwa bidatinze, Minisitiri w’Intebe yanijeje ko ibyo bitaro bigiye kugezwamo imiyobozo ya Internet ((Fiber optic), kugirango himakazwe ikoranabuhanga mu mitangire ya serivisi.
Iki cyizere cyo kongerera ibitaro bya Bushenge ubushobozi cyane cyane mu bakozi b’inzobere, kije gisubiza ibyifuzo by’abaturage bivuriza hano kuko umurwayi unaniwe n’ibi bitaro bahitaga bamwohereza i Huye cyangwa i Kigali, kandi bigaragara ko hari urugendo rurerure.
Mu masuzuma yakorewe ibi bitaro mu mwaka ushize w’2014, yagaragaje ko ibi bitaro bya Bushenge biri gutera intambwe ishimishije mu mitangire ya serivisi z’ubuvuzi.
Iyi ikaba ari yo mpamvu byagizwe ibitaro bikuru ku rwego rw’Intara ndetse bikaba biri no mu bitaro 5 mu gihugu Minisiteri y’Ubuzima iri gufasha mu kunoza imitangire ya serivisi z’ubuvuzi kugira ngo bizabone icyemezo bita “Accreditation” gituma biba Ibitaro biri ku rwego mpuzamahanga.
Amafoto: Denys Basile Uwingabiye



















TANGA IGITEKEREZO