00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri w’Intebe yasabye abahinzi kubyaza umusaruro inkunga Leta yabashyiriyeho mu kuhira imyaka

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 24 June 2017 saa 01:18
Yasuwe :

Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi, yasabye abahinzi gukunda umurimo kandi bakitabira gahunda yo kuhira imyaka kuko ari byo bizabarinda kongera guhura n’ikibazo cy’amapfa, abibutsa ko Leta yashyize inkunga muri gahunda yo kubagezaho imashini zuhira imyaka.

Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa 24 Kamena 2017, ubwo yifatanyaga n’abaturage bo mu mirenge ya Tumba na Mukura, mu Karere ka Huye mu gikorwa cy’umuganda usoza ukwezi kwa Kamena 2017, wabereye mu gisanga cya Mpaza gihuza iyo mirenge, aho yari kuwme na Madamu we n’abandi bayobozi batandukanye.

Muri cyo gishanga gifite ubuso bwa hegitari 50, hateganyijwe ko muri iki gihembwe hazahingwa imboga z’amoko atandukanye, abakoze umuganda bakaba bahinze intabire y’aho zizaterwa.

Nyuma y’umuganda, Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi yagiranye ibiganiro n’abaturage abakangurira kwitabira gahunda nziza zituma bagira ubuzima bwiza, by’umwigariko abasaba gukunda gukorera muri Koperative no kugura imashini zuhira ku buryo bazajya bahinga igihe cyose.

Yagize ati “Banyarwanda bahinzi borozi, mureke duhagurukire kuhira imyaka yacu ahantu hose duhinga kuri iyi mpeshyi, Leta yabashyiriyeho uburyo buborohereza kubona ibikoresho byo kuhira, ayo mahirwe tuyakoreshe, tugire imashini zo kuhira, twuhire imyaka yacu cyane cyane muri ibi bihe by’impeshyi.”

“Leta yiyemeje gushyiramo 50% by’ikiguzi cya buri mashini yo kuhira, noneho 50% by’ikiguzi gisigaye namwe mukayishakamo muri koperative zanyu. Mugasaba inguzanyo muri Sacco mukazagenda muyishyura buhoro buhoro.

Perezida wa KoperativeKOWAGIMA isanzwe ihinga muri icyo gishanga, Godelive Muhimpundu, yavuze ko bishimira ko bagiye kujya bahinga no mu gihe cy’impeshyi, kuko ingabo z’igihugu zabateye inkunga zibaha imashini 10 zibafasha kuhira.

Muhimpundu ati “Mu mwaka twari dusanzwe duhinga kabiri gusa, kuko mu gihe cy’izuba ryinshi twaburaga uko tubigenza tugategereza ko imvura izagwa. Ubu twiteguye kujya duhinga gatatu mu mwaka kuko ingabo z’igihugu zaduteye inkunga y’imashini 10 zuhira, ku buryo kuri iyi nshuro tugiye guhita duhingamo imboga nka karoti, amashu n’izindi”.

Koperative ihinga muri icyo gishanga igizwe n’abanyamuryango 1200 baturuka mu mirenge ya Mukura na Tumba, bakaba bafite amatsinda atandukanye bakoreramo aho rimwe rigizwe n’abantu 30.

Bavuga ko ubusanzwe bajyaga bahinga ibigori n’ibishyimbo gusa, ariko kuba bagiye gutangira kuhira bizatuma bahinga n’imboga bakizaha mu biribwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Tumba, Pascal Sahundwa, asanga kuba iki gishanga kigiye kujya gihingwa igihe cyose, bizatuma ubukungu bw’abaturage buzamuka ndetse n’abishora mu biyobyabwenge kubera kubura icyo bakora bazabireka.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages