Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Mbere, tariki ya 18 Nyakanga 2022, ubwo yafunguraga ku mugaragaro Inama Mpuzamahanga yiga ku byanya bikomye muri Afurika [Africa Protected Areas Congress, APAC].
U Rwanda rwabaye igihugu cya mbere muri Afurika cyakiriye iyi nama yari isanzwe ibera ku Migabane y’u Burayi, Amerika na Aziya. Ihuriza hamwe abarimo abaminisitiri, abafata ibyemezo, abayobozi mu nzego zitandukanye, abahagarariye urubyiruko n’abahanga mu bya siyansi.
Ifungurwa ryayo ryitabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo uwahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Hailemariam Desalegn na Mahamadou Issoufou wahoze ari Perezida wa Niger.
Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, yavuze ko Leta y’u Rwanda yashyize imbaraga mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima kuko hahishemo umusanzu ukomeye mu iterambere ry’ubukungu.
Yakomeje ati “Abantu benshi babona imirimo muri uru rwego. Ubukerarugendo ni inkingi ikomeye ku bukungu bwacu, tugomba kubuha umwihariko.’’
Yasobanuye ko ubukerarugendo bwagizweho ingaruka na COVID-19 buri kuzanzamuka ndetse abasura igihugu bakomeje kwiyongera nubwo uko kuzahara kuzamara igihe.
Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, yifashishije urugero rwa Pariki ya Nyandungu yafunguye ku mugaragaro agaragaza uko ahahoze igishanga hahinduwe ahantu ho kuruhukira no gukorera ubushakashatsi binyuze mu bimera bihari.
Yavuze ko imbaraga u Rwanda rushyira mu bukerarugendo zijyana no kubaka ubushobozi bwo kubungabunga ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima muri rusange.
Kugeza ubu mu Rwanda hari ibyanya bikomye biri ku buso bungana 37,7% bw’igihugu kandi hari na gahunda yo kwagura ibice bikomye mu kurushaho kubaka ubukungu butangiza ibidukikije.
Yagaragaje ko izo mbaraga zinakenewe ku rwego rwa Afurika, umugabane ukungahaye ku rusobe rw’ibinyabuzima birimo imigezi, amashyamba n’inyamaswa zitandukanye.
Ati “Nta mbaraga dukwiye gutakaza mu gihe cyo kurinda no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.’’
Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, yanagaragaje ko ibihugu bya Afurika bikeneye kuzamura ingengo y’imari bishyira muri serivisi zijyanye no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.
Ati “Bisaba imikoranire hagati y’abikorera n’inzego za Leta mu kurinda, gusazura no kubungabunga ubukungu bwa Afurika buri mu rusobe rw’ibinyabuzima.’’
“Iki ni cyo gihe ngo abayobozi bafata ibyemezo muri Afurika bashyireho ingamba n’uburyo buzafasha mu guhagarika iyononekara ry’urusobe rw’ibinyabuzima.’’
Ubushakashatsi bw’Ikigo Nyafurika gishinzwe kubungabunga urusobe rw’Ibinyabuzima (African Wildlife Foundation) bwagaragaje ko mu byanya 700 birinzwe mu bihugu 22; 90% bidafite ingengo y’imari ihagije naho 9% nta n’iyo bifite.
Umuyobozi wa African Wildlife Foundation, Kaddu Sebunya, yavuze ko iyi nama igamije kureba uburyo Afurika yarushaho kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.
Ati “Dukeneye guhuza imbaraga mu nzego zose mu guhangana n’imbogamizi ziri mu kurinda no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima kugira ngo ducungure Isi yacu.’’
Yavuze ko imikoreshereze y’ibyanya bikomye ari yo izagena “ahazaza ha Afurika, tuzaraga abazadukomokaho.”
Yakomeje ati “Ni ingenzi kubona twubaka ubudahangarwa bwa Afurika, ikagera ku rwego rwifuzwa.’’
Umuyobozi w’Ikigo Mpuzamahanga kibungabunganga Ibidukikije (IUCN), Dr Bruno Oberle, na we yavuze ko abaturage badakwiye kwirengagizwa mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.
Ati “Abaturage basigwa inyuma na bo bakwiye guhabwa umwanya mu rugendo rwo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima n’ibyanya bikomye.’’
Urubyiruko rwitabiriye inama yabanjirije APAC rwasabye ko mu biganiro bizatangwa muri iyi nama rwazirikanwa kugira ngo na rwo ruzatange umusanzu warwo mu kubungabunga ibyanya bikomye.
Ubusanzwe icyanya gikomye ni ahantu hagaragajwe neza, habugenewe kandi hacungwa hagamijwe kubungabunga mu gihe kirekire ibidukikije n’indiri z’urusobe rw’ibinyabuzima zibishamikiyeho n’indangagaciro z’umuco. Harimo ibishanga bitunganyijwe, pariki, amashyamba, amazi n’ibindi.
Inama ya APAC iri kuganira ku byanya bikomye yitabiriwe n’abarenga 2000 bo mu bihugu 52 bya Afurika no hanze yayo.
Iyi nama y’iminsi itandatu ifite intego igaruka ku kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima hagamijwe “Iterambere rirambye rya Afurika.’’
Amafoto: Yuhi Augustin


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!