Minisitiri w’Intebe yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri, ubwo yakiraga indahiro z’abashinjacyaha bane bashya, barimo batatu bayobora Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye aribo Murigirwa Esther, Rusanganwa Augustin na Kamikazi Bizimana Christa na Ingabire Yvette uyobora Ubushinjacyaha ku rwego rw’Ibanze.
Mu madosiye arebana na Jenoside Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buri gukurikirana, uretse abashakishwa n’ubutabera bataratabwa muri yombi cyangwa abandi bakorwaho iperereza, kuwa 29 Ugushyingo 2016,bwatangaje ko bwatangiye iperereza ku ruhare rw’abayobozi 20 b’Abafaransa bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Mu kwakira indahiro z’abashinjacyaha bashya, Minisitiri w’Intebe yabanje gushima ibikorwa by’urwego rw’Ubushinjacyaha, ati ‘Rurakora ku buryo bwizihiye igihugu cyacu.’’
Yakomeje agira ati “Guverinoma y’u Rwanda irasaba urwego rw’Ubushinjacyaha gukomeza guha umwihariko amadosiye arebana na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kandi abayigizemo uruhare baba Abanyarwanda, baba n’Abanyamahanga mwatangiye gukoraho iperereza, bose bakabazwa ibyo bakoze binyuze mu iperereza ryiza, ryubahiriza amahame, amategeko y’u Rwanda n’amategeko mpuzamahanga, bakazagezwa mu nkiko z’u Rwanda cyangwa mu nkiko z’ibindi bihugu bagacibwa imanza ku kibazo kidasaza cya Jenoside.’’
“Ariko hari n’ibindi byaha bikomeye mugomba gukomeza guha umwihariko: Nk’icyaha cyo gucuruza abantu mugomba kugiha umwihariko ukomeye mu guperereza bene ibyo byaha, kugira ngo ababikora bahanwe bicike mu Rwanda. Muzakomeze kandi no gushyira imbaraga mu gukurikirana abakekwaho ibyaha byo gucuruza no gukoresha ibiyobyabwenge.’’
Minisitiri w’Intebe yavuze ko ibiyobyabwenge ari ibntu bibi cyane kuko uretse no kwangiza ubuzima bw’ababikoresha, bituma bakora ibindi byaha byinshi by’ingereka, atanga ingero nko kwica, gukomeretsa, kwiba, gufata ku ngufu n’ibindi.
Yakomeje agira ati “Ntimuzanibagirwe kwihutisha amadosiye y’abarigisa n’abanyereza umutungo wa Leta, ari wo mutungo w’abaturage.”
Murekezi yavuze ko hari n’abarigisa umutungo wa leta uri mu mabanki, mu bigo by’imari iciriritse, imitungo y’amabanki bwite, ibigo by’imari by’abaturage n’imitungo y’amakoperative, ashima itegeko riri gukorwa ryemeza ko imitungo y’abakekwaho kunyereza umutungo izajya ihita ifatirwa kugira ngo nibibahama izagurishwe bishyure.
Minisitiri w’Intebe yasabye aba bashinjacyaha bashya kuba indashyikirwa mu mirimo yabo, bakabigeraho binyuze mu gukunda igihugu, guharanira ubumwe bw’Abanyarwanda, gukunda umurimo, no kwakira inama n’ibitekerezo bituruka mu bo bayobora cyangwa bakorana.



















TANGA IGITEKEREZO