00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri w’intebe yashimangiye ko abarangije kwiga batazitirwa n’uburambe baka akazi

Yanditswe na

NTWALI John Williams

Kuya 3 July 2015 saa 06:34
Yasuwe :

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Anastase Murekezi yavuze ko abanyeshuri barangiza kwiga bagasaba akazi muri Leta batagomba kubazwa iby’uburambe kereka ku myanya y’ubuyobozi.

Hashize igihe kinini bamwe mu barangiza amashuri yiganjemo amakuru na za Kaminuza mu Rwanda batabona akazi bose, kuko hasohoka benshi kurenza umubare w’ababa bakenewe ku isoko ry’umurimo, ibi bikongera umubare w’abashomeri bize.

Hejuru y’ibi hiyongeraho ikibazo cy’uko n’ababashije kubona aho bakirwa mu kazi, kenshi bagorwa no gusabwa kuba bafite uburambe mu kazi bw’imyaka itatu, itanu, icumi , cumi n’itanu, cyangwa se n’indi bitewe n’umukoresha bagannye.

Ababasha kwihangira imirimo nabo si benshi, kuko amikoro ataborohera, n’ibisabwa kugira ngo ibigo bitanga inguzanyo bibagoboke bikaba bitabonwa na buri wese.

Aha niho umwe mu babajije Minisitiri w’Intebe mu kiganiro ngarukagihe atanga kuri Twitter, yasubije ku kibazo cy’uburambe avuga ko abanyeshuri barangije kwiga bagasaba akazi muri Leta batagomba kubazwa ubwo burambe, kereka igihe haba hakenewe imyanya y’ubuyobozi, idasaba gusa ubumenyi bw’ishuri, ahubwo inasaba kuba umuntu asobanukiwe n’imikorere n’imiterere y’inshingano z’ubuyobozi.

Mu kiganiro ngarukagihe cya Minisitiri w’Intebe, aha urubuga Abanyarwanda n’abanyamahanga bashishikajwe no gusobanukirwa ibikorwa bya Guverinoma ayoboye, bakabaza ibibazo by’ingeri zose akabasubiza.

Mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ubushomeri bwugarije urubyiruko, Leta y’u Rwanda yashyizeho uburyo butandukanye bwo guhangana na cyo, ishyiraho ibigo byigisha ubumenyingiro n’imyuga itandukanye (WDA, TVET) zatanze umusaruro aho hashinzwe amashuri ya IPRC atanu mu gihugu, amashuri y’imyuga asaga 365 afasha abanyeshuri basaga ibihumbi 93.

Minisitiri w'Intebe, Anastase Murekezi

Minisitiri w’Intebe Murekezi aherutse gutangaza ko urubyiruko rukwiye kumva neza umuco wo kwihangira imirimo.

Yabitangarije mu nama Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba n’abatumirwa bavuye mu bindi bice by’Isi bahuriyemo kuwa mbere tariki ya 25 Gicurasi 2015 i Kigali.

Icyo gihe yagize ati “Ndashaka gukoresha uyu mwanya nsaba urubyiruko guhanga no kubona imirimo myinshi mu nzego zagaragayemo ko zahangwamo imirimo. Izo nzego ni ubwubatsi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, inganda nto, ubucuruzi, serivisi, ubukerarugendo, ikoranabuhanga n’Itumanaho.”

Minisitiri y’abakozi ba Leta n’umurimo ivuga ko ubushomeri mu Rwanda budakabije kuko urubyiruko rungana na 3.4% arirwo rufite ikibazo cy’ubushomeri. Gusa ariko ngo iyo babara abashomeri bahera ku barangije kaminuza.

Minisitiri Uwizeye Judith ati “Bibiri bya gatatu bafite imirimo babasha gukora ituma baramuka gusa ariko navuga ngo ni intica ntikize. Ibyo rero ni ikibazo kiduhangayikishije.”

NTWALI John Williams
[email protected]
Twitter: @intwarane


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages