00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri w’Intebe yasobanuye uburyo iguriro rya mwarimu ridashoboka

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 2 August 2022 saa 12:37
Yasuwe :

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yatangaje ko Guverinoma yasanze iguriro ryihariye ry’abarimu ridashoboka ikaba ari yo mpamvu yiyemeje kuzamura umushahara kugira ngo bajye babona amafaranga afatika.

Ubwo yari mu kiganiro yagiranye n’Inteko Ishinga Amategeko, Imitwe yombi, ku wa 22 Nyakanga 2021, yabajijwe kuri gahunda yo gushyiraho isoko rya mwarimu rizabafasha mu kugera ku mibereho myiza.

Icyo gihe yavuze ko iyo gahunda yamaze gutekerezwaho ndetse hari hashyizweho itsinda ryo kwiga kuri uyu mushinga harebwa ibisabwa n’uburyo uzashyirwa mu bikorwa.

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 1 Kanama 2022, iki kibazo abagize Inteko Ishinga Amategeko bongeye kukimubaza. Dr Ngirente yavuze ko iryo guriro ryatekerezwaga mu gihe abarimu bahabwaga inyongera ya 10% y’umushahara.

Icyari kigamijwe ngo ni ukubasonera umusoro ku nyungu kugira ngo babashe guhaha badahenzwe ariko byaje kugaragara ko ishyirwa mu bikorwa ryaryo ridashoboka bitewe n’uko bigoye guhitamo aho ryakubakwa.

Ati “Twaje gusanga iryo guriro ridashoboka kuko abarimu baba muri buri murenge na buri kagari. Urishyize ku karere ntabwo umwarimu yajya atega moto agiye kugura umunyu, ni yo mpamvu twafashe umwanzuro wo kuvuga ngo iby’iguriro reka tubireke twongere umushahara wa mwarimu tumushyirireho amafaranga agaragara.”

“Ntabwo wabishyira mu bikorwa ngo bikunde rwose. Nubwo waryubaka mu kagari, kuva mu kagari ukajya guhaha mu kandi byakugora uri mwarimu kandi ntabwo dushaka umwarimu ujya kugura isabune ngo atege moto.”

Mu bakozi ba leta hari abo usanga bafite amaguriro yihariye barimo abasirikare n’abapolisi.

Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente, yavuze ko iguriro rya mwarimu ridashoboka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages