Iryo shuri riherereye mu Kagari ka Bwama mu Murenge wa Kamegeri yarisuye mu buryo butunguranye mu ruzinduko rw’iminsi ibiri ari kugirira mu Ntara y’Amajyepfo hagamijwe kureba ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Guverinoma n’iterambere muri rusange.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 Nzeri 2018 yasuye iryo shuri ribanza aganira n’ubuyobozi bwaryo hamwe na bamwe mu barimu asura n’ibice bitandukanye birigize.

Kimwe mu bibazo byahagaragaye ni umubare munini w’abana basiba bakajya kurema isoko cyangwa ababyeyi babo bakabajyana mu yindi mirimo.

Rimwe mu ishuri yagezemo ryigamo abana 39 hari hasibye abagera ku 10.

Umwarimu uryigishamo Nsanzimana Alexis yavuze ko kuba basiba ku bwinshi biterwa n’ababyeyi babajyana mu yindi mirimo, abajya kwishakira imibereho n’abarema isoko.

Ati “Akenshi hari abana basibywa n’imirimo ababyeyi babakoresha cyangwa ugasanga umwana agira uburyo yishakashakira. Ku wa Mbere bwo bakunze gusiba ari benshi kuko baba bagiye kurema isoko riri hafi hano.”

Umuyobozi w’Ishuri Ribanza rya Bwama, Uwizeye Jaqueline, yavuze ko kuri uyu wa Mbere mu kigo cyose hasibye abana 38 biga mu gitondo.

Ati “Dufite abana bose 733, uyu munsi mu gitondo hasibye 38. Tugiye kongera ubukangurambaga mu babyeyi tubashishikariza kohereza abana kwiga nta kubasibye.”

Icyo kibazo cyatumye Minisitiri w’Intebe, Dr. Ngirente Edouard, abaza ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe icyo bukora mu gukumira ko abana basiba ishuri.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure, yavuze ko kugeza ubu bataratangira gutanga ibihano ahubwo bakora ubukangurambaga ku babyeyi.

Uwamaharo yavuze ko abo baha ibihano ari abajyana abana mu mirimo ivunanye n’ibyara inyungu nko gucukura amabuye, gusarura icyayi n’iyindi.

Ati “Hari abo twatangiye guhana tubaca amande y’ibihumbi 100 hari n’abo twaciye agera ku bihumbi 500.”

Minisitiri w’Intebe, Dr. Ngirente Edouard, yababwiye ko bidahagije ko umuntu afata umwana akamujyana mu mirimo nk’iyo ivunanye akamuvutsa kwiga ahanishwa gucibwa amafaranga gusa.

Mu byo yashimye muri iryo shuri harimo isuku ihagaragara n’uburyo umuyobozi w’ishuri ayobora neza akamenya no gusobanura ibihakorerwa.

Muri iri shuri, Minisitiri w'Intebe yasanze hari intebe nyinshi ziriho ubusa
Muri iri shuri, Minisitiri w'Intebe yasanze hari intebe nyinshi ziriho ubusa
Mu ishuri ribanza rya Bwama hagaragaye ikibazo cy'abana benshi basiba kwiga
Mu ishuri ribanza rya Bwama hagaragaye ikibazo cy'abana benshi basiba kwiga
Minisitiri w'Intebe yashimye ko iri shuri rifite isuku
Minisitiri w'Intebe yashimye ko iri shuri rifite isuku
Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente aganira n'Umuyobozi w’Ishuri Ribanza rya Bwama, Uwizeye Jaqueline
Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente aganira n'Umuyobozi w’Ishuri Ribanza rya Bwama, Uwizeye Jaqueline
Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, ari kumwe n'abayobozi batandukanye basuye Ishuri Ribanza rya Bwama
Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, ari kumwe n'abayobozi batandukanye basuye Ishuri Ribanza rya Bwama

[email protected]