Yasuye uyu mujyi kuri uyu wa Kabiri, mu ruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriraga mu Ntara y’Amajyepfo.
Yabajije abayobozi bari kumwe ati “Kubera iki izi nyubako zafunzwe ariko izi haruguru yazo zikaba zitarafunzwe, hagendewe kuki?”
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Vincent Munyeshyaka, usanzwe ari n’imboni y’Akarere ka Huye muri Guverinoma, yasubije ko byakozwe bisa n’ibitateguwe neza kuko nta nyigo yari yakozwe neza.
Nyuma yo gusura ibice bitandukanye bigize Umujyi wa Huye, yasuye na Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye, ahagaragara inyubako ziri kwangirika kuko zitagikoreshwa.
Aho basuraga hose bibandaga ku bikorwa remezo cyane cyane bareba ibyangiritse, ibihari n’ibitagikoreshwa ndetse n’uko byasanwa.
Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Amb. Gatete Claver, yabwiye itangazamakuru ko nyuma yo gusura umujyi wa Huye basanze uri kugenda usubira inyuma bityo bagiye kurebera hamwe icyo bakora.
Ati “Icyo twabonye kigaragara ni uko hari ibikorwa byinshi hano mu mujyi, hari amazu menshi y’abikorera yafunzwe, tubona umujyi mu by’ukuri ugenda usa n’usubira inyuma, tubona n’amazu ya Leta yakabaye yarakoreshejwe ariko akaba adakoreshwa.”
“Icyo twabonye ni uko hari amakosa yakozwe kandi mu byo turi buganire ni uburyo twayakosora. Hari amazu yafunzwe ku ruhande rw’uburyo igice kinini cyane cy’abantu bakabaye bakoreramo, ariko ntituzi n’uburyo byakozwe niba byarakurikije amategeko, ibyo nibyo turibuganireho tugafata n’imyanzuro.”
Minisitiri Gatete yavuze ko mu byo babonye harimo ko Guverinoma igomba kugira icyo ikora kugira ngo Umujyi wa Huye wongere kugarura isura yawo.
Ati “Twabonye ko hari ibikorwa byinshi biri gukorwa ariko dusanga hari akazi kenshi cyane nka Leta tugomba gufasha, ari abikorera, ari Guverinoma n’amazu twubatse ku mafaranga menshi, tubona ko ziriya nyubako zidakwiye gupfa ubusa ahubwo zikwiriye gutunganywa zigakoreshwa.”
Umujyi wa Huye ufite amateka akomeye kandi mu myaka yo hambere benshi bavugaga ko ari wo wa kabiri kuri Kigali ariko uko bigaragara ugenda usubira inyuma.
Uwo mujyi wanashyizwe muri itandatu yunganira Kigali ariyo Huye, Musanze, Muhanga, Rubavu, Nyagatare na Rusizi.
Mu gufunga inyubako zo mu Mujyi wa Huye, ku ikubitiro hafunzwe inzu ziri ahitwa mu ‘Cyarabu’ hamaze gushira imyaka igera kuri ine nta gikozwe, hafungwa n’uruhande rumwe rw’umujyi mu gice cy’iburyo uturutse i Kigali.



















TANGA IGITEKEREZO