Iki kigega cyiswe ’National Research and Innovation Fund, NRIF,’ cyatangijwe kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Kamena 2018, mu nama nyunguranabitekerezo ku guteza imbere ubushakashatsi mu Rwanda.
Dr. Ngirente yashimiye abagize uruhare kugira ngo icyo kigega gitangizwe n’abateguye iyo nama, asaba ko ivamo imirongo migari yakwifashishwa mu guteza imbere ikoranabuhanga no guhanga udushya mu Rwanda.
Yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda izajya igishyiramo amafaranga azifashishwa mu gutera inkunga ubushakashatsi n’imishinga ibushingiyeho.
Yakomeje agira ati “Iki kigega kije mu gihe u Rwanda ruri gukora ibishoboka ngo rugire ubukungu bushingiye ku bumenyi [...] Ni mu rwego rwo gushakisha no gusesengura amahirwe ahari mu rwego rwo kugera ku ntego u Rwanda rwihaye no kongerera imbaraga umuco wo guhangana.”
“Bigizwemo uruhare n’ubuyobozi burangajwe imbere na Perezida Kagame, Guverinoma izakomeza gufasha ubushakashatsi, ikoranabuhanga mu rwego rwo guhuza urubyiruko rwacu ruhanga udushya, n’isoko ry’umurimo.”
Minisitiri w’Uburezi, Dr Eugène Mutimura, yavuze ko iki kigega gitangiranye amafaranga atari make ariko ntiyayatangaza kuko ngo agomba kubanza kuganirwaho n’inzego zitandukanye kugeza igihe Inteko Ishinga Amategeko izayemereza.
Yakomeje agira ati “Ari abanyeshuri, abarimu n’abandi bagomba kumenya ko Leta y’u Rwanda ibashyigikiye kugira ngo bakore ubushakashatsi bushingiye ku bumenyi n’ikoranabuhanga nk’uko u Rwanda rwabyiyemeje ndetse bagire uruhare rukomeye mu kubaka imirimo mu Rwanda.”
Yavuze ko kizakemura ibibazo bitandukanye birimo nk’ubushobozi buke bwagaragaraga mu ikorwa ry’ubushakashatsi no koroshya imikoranire y’inzego zishinzwe guteza imbere ubushakashatsi hagamijwe kuzamura ubukungu bw’igihugu.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga, NCST, Prof. Manassé Mbonye, yavuze ko hajyaga habaho imbogamizi z’amikoro mu gukora ubushakashatsi ariko icyo kigega kigiye kubikemura.
Yagize ati “Hari ibigomba gukorwa kugira ngo dukoreshe ikoranabuhanga n’ubumenyi kugira ngo tuzamure igihugu. Tugomba kugira gahunda igaragaza ibyo dukeneye kwizamuramo dukoresheje ubumenyi n’ikoranabuhanga [...] Uko turi aha nta bashakashatsi benshi dufite kandi nitwe tugomba kubishakira. Tuzagikoresha kugira ngo twigishe abantu gukora ubushakashatsi no guhanga udushya.”
Yanavuze ko hari ibikenewe gukorwaho ubushakashatsi mu bijyanye n’ihindagurika ry’ibihe mu rwego rwo gutegura neza no guha umurongo uhamye ubuhinzi n’ibindi.
U Rwanda rusanzwe rufite imishinga itandukanye y’ubushakashatsi rutera inkunga nk’iri gukorerwa muri Kaminuza y’u Rwanda ijyanye n’ubuzima, izwi nka ‘Biomedical Center of Excellence’ iri gukorerwa muri Kaminuza ya Carnegie Mellon, ubushakashatsi mu miti n’inkingo by’indwara zitandukanye nka Malaria, Sida n’ibindi, rukora rufatanyije n’abandi baterankunga mu rwego rwo kwihutisha iterambere ry’ikoranabuhanga mu bushakashatsi.
Bimwe mu bizashingirwaho kugira ngo icyo kigega gifashe abantu n’imishinga ivuye muri Leta, mu mashuri, mu nganda n’ahandi, harimo kuba iri mu cyerekezo cyo kuzamura ubukungu bw’u Rwanda, kuba ugaragaza neza umusaruro kandi ufitiye igihugu akamaro no kuba ugaragaza gahunda ihamye yo kwigisha urubyiruko gukora ubushakashatsi.
Amafoto: Primature



















TANGA IGITEKEREZO