00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri w’Intebe yatungiye urutoki abashoramari mu gice CIMERWA yubatsemo

Yanditswe na

Birori Eric

Kuya 18 August 2015 saa 05:01
Yasuwe :

Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yatungiye urutoki abashoramari, abereka Akarere ka Rusizi gaherereyemo CIMERWA, ndetse n’utundi turere bituranye turimo ibiyaga, amashyamba, amazi menshi n’ibindi.

Yagize ati “Mboneyeho gushishikariza abashoramari gushora imari muri aka gace bityo mukazaba mufatanyije n’abandi gukoresha amahirwe ahari muri utu turere.”

Yakomeje agira ati “Hari imihanda myiza, ikibuga cy’indege, amato, ishyamba rya Nyungwe, amazi menshi agera ku baturage, amashanyarazi arimo aba menshi n’isima nyinshi ikorerwa hano ikazagera ku isoko ryo mu Rwanda no mu mahanga.”

Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi avuga ko kwagura uruganda rwa CIMERWA rukajya kuri Toni ibihumbi 600 ku mwaka ruvuye ku bihumbi 100 bizatuma u Rwanda rushobora kwihaza kuri Sima rukaninjiza amadovise.

Ati “Uru ruganda nirugera aho rwifuza kugera tuzaba twibikiye Toni ibihumbi 100 ku mwaka twakohereza ku isoko ryo mu bihugu duturaye, ruzaba rushobora kuzigama amafaranga angana na Miliyoni 185 z’amadorali.”

Minisitiri w’Intebe avuga ko uru ruganda rwahaye akazi abanyarwanda 400 ndetse n’inzobere z’Abashinwa 200, aho avuga ko ari abakozi bahoraho n’ababonye akazi mu kwagura uruganda babonye abatunga hamwe n’imiryango yabo.

Yongeyeho ko ari igihugu cyorohereza abashoramari ndetse kikabashyiriraho ibikorwa remezo, bityo Guverinoma ikaba izakomeza gufasha uru ruganda gukora ndetse umwaka utaha ikazaba yarashakiye ikibazo cy’amashanyarazi uru ruganda ruvuga ko rufite.

Umuyobozi mukuru wa CIMERWA Busisiwe Legodi yavuze ko Sosiyete PPC ifite imigabane myinshi muri uru ruganda ifite ubunararibonye mu gukora isima bityo uru ruganda rukaba ruzagera ku ntego rwihaye.

Yasabye Minisitiri w’Intebe kugira uru ruganda kimwe mu bintu bikenewe (Priority sector) kuko isima ikiri ku giciro kiri hejuru kubera impamvu zirimo n’imisoro iri hejuru.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Frederic Harerimana, yavuze ko uru ruganda rugira uruhare muri gahunda za Leta zitandukanye haba mu burezi, Ubuzima, Imibereho myiza y’Abaturage, kaho rwanatanze Miliyoni enye z’amadorali mu gukora umuhanda wa Bugarama-Cimerwa ureshya n’ibilometero 10 (10 Km).

Avuga ko bashimira uru ruganda kuba batanga akazi ku bakozi basaga 280 biganjemo Abanyarwanda ndetse muri uyu mwaka w’Ingengo y’Imari CIMERWA ikaba yaratanze umusoro wa Miliyoni 37 mu mwaka w’ingengo y’imari 2014/2015.

[email protected]
Twitter:@biroridinatale


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages