Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente, yabigarutseho kuri iki Cyumweru ubwo yasozaga ihuriro rya 16 ry’urubyiruko, ryari rihuje urusaga 5 000 rw’Abakirisitu Gatolika n’inshuti zabo zo mu yandi madini n’amatorero, ryaberaga mu Karere ka Rubavu.
Ryari rimaze hafi icyumweru rihuje urubyiruko rwaturutse mu Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Kenya na Uganda.
Minisitiri w’Intebe yashimiye Kiliziya Gatolika yateguye iri huriro rigamije gufasha urubyiruko kuba abantu barangwa n’indangagaciro za kimuntu, asaba andi madini n’amatorero, nk’abarinzi b’imitima, kwigira ku ‘rugero rwiza rwa Kiliziya Gatolika’.
Imibare ya Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB) igaragaza ko muri miliyari 1.2 z’abatuye Afurika harimo abagera kuri miliyoni 420 bafite hagati y’imyaka 15-35, kandi nibura mu 2035 bazaba bageze kuri miliyoni 830.
Ni ibigaragaza ko urubyiruko rufite imbaraga n’umusanzu ukomeye rushobora gutanga mu iterambere ry’ibihugu.
Minisitiri w’Intebe yakomeje agira ati “Mu Rwanda abari munsi y’imyaka 30 barenga 65%. Nibo rero barusha ibindi byiciro by’Abanyarwanda imbaraga n’ubushobozi bwo kwiga vuba ubumenyi buzadufasha kugira umwanya mu ruhando rw’ibihugu bifite ubukungu bushingiye ku bumenyi.”
“Bimwe mu byo mwatojwe muri iri huriro ryanyu harimo ingamba zo guhangana n’ibibazo muhura nabyo n’uko mwaba ibisubizo ku bihugu byanyu aho kuba umuzigo. Leta y’u Rwanda irifuza kugira urubyiruko nkamwe, rubyaza umusaruro amahirwe Igihugu cyaruhaye rukarushako kwiteza imbere no gutanga umusanzu mu gukemura ibibazo bibangamira iterambere ry’Igihugu yacu.”
Yabasabye kwirinda ingeso mbi zose zatuma bangiza ejo heza habo nk’ubusinzi, kwiyahuza ibiyobyabwenge, kwiyandarika, ubwomanzi, kudatinya umugayo, kubiba amacakubiri, ubugwari, ubusambanyi, ubunebwe n’irari ry’ibintu.
Yongeyeho ati “Murasabwa kureba kure no kwiyemeza kugira uruhare mu bikorwa byose by’iterambere. Muzashyire umwete mu kwiga no gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo ribe imwe mu nzira yo kubakingurira imiryango ku mahirwe menshi ari mu bihugu byanyu no hanze yabyo.”
Minisitiri w’Intebe yanabasabye gukorera hamwe kuko abishyize hamwe ntakibananira, kandi kuba umwe ni nabyo “Yezu Kirisitu asabira abamwemera bose n’abazamwemera.”
Ababyeyi bafite uruhare mu burere buhabwa urubyiruko
Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente, yanashimangiye ko ababyeyi bafite uruhare mu burere bwiza bw’urubyiruko, abibutsa guhora baha abana babo urugero rwiza kuko uko bitwara akenshi babikomora ku byo babona mu miryango yabo.
Yakomeje agira ati “Ababyeyi rero barasabwa guhora baha abana babo urugero rwiza kandi muri byose.”
Yashingiye ku rugero rw’uburyo abitabiriye iri huriro bacumbikiwe n’imiryango itandukanye harimo n’idadahuje ukwemera kandi bakabana neza, avuga ko bikwiye kubera isomo Abanyarwanda bose.
Ati “Ibi byubaka ubucuti. Byubaka ubuvandimwe dutozwa na Gahunda ya Ndi Umunyarwanda.”
Minisitiri w’Intebe yanijeje Kiliziya Gatolika ubufatanye bwa Guverinoma y’u Rwanda buhoraho muri gahunda zose zo kubaka umuryango nyarwanda.



















TANGA IGITEKEREZO