Muri urwo ruzinduko Minisitiri Kalaba azatangira kuwa 6 Kamena akarusoza kuwa 9, azaganira na mugenzi we w’u Rwanda Minisitiri Louise Mushikiwabo, anahure n’abandi bayobozi batandukanye.
Azaboneraho kandi umwanya wo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, anasure ahagenewe gushyira inganda (Rwanda free trade zone).
Uruzinduko rwa Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Zambia mu Rwanda rugamije gutsura umubano n’ubutwererane hagati y’ibihugu byombi.
Umubano wa Zambia n’u Rwanda wubakiye kuri Komisiyo zihoraho buri gihugu gifite mu kindi (JPC), amanama mpuzamahanga ndetse n’andi yo mu karere, hakabaho n’imigenderanire itandukanye y’abayobozi.
U Rwanda ruherutse gufungura Komisiyo yarwo i Lusaka, na Zambia na yo ihagarariwe na Komisiyo yayo ifite icyicaro i Dar Es Salaam muri Tanzania. Ikindi kandi, Sosiyete y’indege RwandAir iherutse gufungura ingendo zayo za Kigali-Lusaka guhera kuwa 24 Mata 2015.
Zambia n’u Rwanda bibarizwa mu muryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth), ndetse bibasha no kugirana umubano mwiza ndetse n’ubufatanye mu nama zitandukanye.
Ambasaderi wa Zambia mu Rwanda Judith Kangoma yatanze impapuro zimwemerera guhagararira igihugu cye mu Kuboza 2012.
Nyuma y’umwaka w’1994, ibihugu byombi byabyukije imigenderanire hakorwa ingendo zitandukanye.
Inama ya 5 ya nyuma yabereye i Lusaka kuva kuwa 14 kugeza kuwa 15 Ukwakira 2010, yemeranyijwe ku bubanyi mu by’ubucuruzi, inganda, itumanaho ndetse n’ubwikorezi, ubuhinzi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, imibereho y’impunzi ndetse n’abinjira n’abasohoka mu bihugu byombi.
Ubwo hakurwagaho sitati y’Ubuhunzi ku banyarwanda kuwa 30 Kamena 2015, muri Zambia hari impunzi z’abanyarwanda zisaga 4,000.
Mu nama yahuje ibihugu byombi i Lusaka kuwa 4-5 Gicurasi 2013, byumvikanye gushyira hamwe mu gufasha abo bahoze ari impunzi kubona ibyangombwa bibemerera kuba muri icyo gihugu, mu gihe hakigeragezwa undi muti urambye nko kubafasha gutahuka ku bushake cyangwa kubaha ibyangombwa bya burundu bibemerera guturayo.
Icyo gihe hatangajwe ko amarembo akinguye kuri buri wese ushaka gutahuka ku bushake, kandi ko hazakomeza gushyirwa imbaraga mu kubibashishikariza, ariko kandi n’abashaka kwigumirayo na bo bakazoroherezwa n’ibihugu byombi kubona ibyangombwa bibibemerera.
Uburyo bwo gusaba impushya z’inzira (Passport Application Forms) ku bahoze ari impunzi z’Abanyarwanda ziraboneka muri Zambia mu biro bya Komisiyo y’u Rwanda (COR) ndetse no kuri Internet.
























TANGA IGITEKEREZO