00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri w’Uburezi, Abacamanza na Senateri Mucyo barahiriye imirimo mishya

Yanditswe na

Philbert H

Kuya 25 June 2015 saa 01:19
Yasuwe :

Nyuma yo kugirwa Minisitiri w’Uburezi, Kuri uyu wa Kane tariki 25 Kamena 2015, Dr Musafiri Papias Malimba yarahiriye imirimo mishya yasimbuyemo Prof Silas Lwakabamba, n’aho Jean de Dieu Mucyo arahirira kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko umutwe wa Sena.

Dr Musafiri Papias Malimba wahoze ari Umuyobozi w’Ishami ry’Imari n’amabanki muri Kaminuza y’u Rwanda, yagizwe Minisitiri w’Uburezi kuwa Gatatu tariki ya 24 Kamena 2015.

Mu bandi baza kurahira, harimo Jean de Dieu Mucyo uherutse gutorerwa kuba Umusenateri, aziba icyuho cyasizwe na Senateri Jean Damascene Bizimana wamusimbuye muri Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG).

Mu matora yo mu turere dutandukanye tw’Intara y’Amajyepfo yabaye kuwa Gatanu tariki ya 29 Gicurasi 2015, Mucyo yatowe n’amajwi 50,3%, akurikirwa na Zinarizima Diogene n’amajwi 18,5%.

Abandi barahiye, barimo Pierre Claver Rwaka, Damien Nyabyenda na Jean Pierre Hindura na bo binjiye mu Nteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite.

Kimwe n’Abacamanza bashya mu rukiko rukuru ndetse n’urw’Ikirenga, barimo Xavier Ndahayo warahiriye kuba Visi Perezida w’Urukiko rukuru, Prof. Dr Alphonse Munyamfura Ngagi, hamwe na Agnes Murorunkwere Nyirandabaruta na Dr Aimé Muyoboke Kalimunda bombi bagizwe Abacamanza mu rukiko rw’Ikirenga.

Perezida Kagame mu ifoto y'urwibutso n'umuryango wa Prof.Ngagi

Andi mafoto, mukande hano

Amafoto: Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages