Ni mu gihe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Werurwe 2017, yifatanyije n’Akarere ka Nyamagabe, mu gikorwa cyo kwizihiza ‘Umunsi Nyafurika wahariwe ifunguro ry’umunyeshuri ku ishuri’.
Minisitiri Dr Musafiri yabanje kwifatanya n’abanyeshuri, abaturage n’abandi bayobozi mu muganda wo guhinga no gutera imboga mu mirima y’ishuri ryitiriwe Mutagatifu Nicolas mu murenge wa Cyanika, bakomereza no mu gikorwa cyo guha ifunguro abanyeshuri.
Aganira n’abaturage ndetse n’abanyeshuri, yagarutse ku kamaro ko kugaburira abana ku ishuri, avuga ko bituma batsinda neza ndetse n’umubare w’abata ishuri ukagabanuka, bityo asaba ababyeyi kubigira ibyabo.
Yagize ati “Kugaburira abana ku ishuri bigira ingaruka nziza, kuko bagira ubuzima buzira umuze, bityo bigatuma abukurikirana amasomo neza tukagera ku burezi bufite ireme kuri bose. Biteza imbere ubukungu, kuko duhereye ku bikomoka iwacu ni uguhanga isoko ry’ibihingwa, bityo igihingwa kiri aho ishuri riherereye kikabona isoko, abahinzi bakiteza imbere”.
Yagarutse ku mbogamizi zituma gahunda yo kugaburira abana ku ishuri itagerwaho uko bikwiye, yibutsa ababyeyi ko bagomba kubigira ibyabo kandi ko Leta izakomeza kubashyigikira.
Ababyeyi bati ‘Iyi gahunda ni nziza ariko iracyarimo imbogamizi’
Bamwe mu babyeyi baganiriye na IGIHE, bagaragaje ko gahunda yo kugaburira abana ku ishuri ari nziza kandi bayakiriye neza, ariko ngo haracyari imbogamizi ya bagenzi babo batarayumva neza bigatuma itajya mu bikorwa uko bikwiye.
Jerome Nyirimbabazi utuye mu murenge wa Cyanika mu Karere ka Nyamagabe, ufite abana batatu biga mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12, avuga ko kubagaburira ku ishuri yabyishimiye kandi abishyira mu bikorwa, ariko akabangamirwa n’uko hari ababyeyi batabyitabira.
Bamwe mu bayeshuri biga mu mashuri y’Uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12, bavuga ko gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri yatangiye kubagirira akamaro kuko batagikora urugendo bajya kurya mu rugo kandi bakaba basigaye biga neza bakanatsinda.
Diane Mutungirehe ati “Mbere tutaratangira kurya ku ishuri, mu masaha y’ikigoroba ntabwo twigaga neza kuko twabaga dushonje. Hari n’abajyaga kurya mu rugo saa sita bakagaruka bakererewe amasomo akabacika.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Philbert Mugisha, yavuze ko mu Karere ayobora, gahunda yo kugaburira abanyeshuri biga bataha iwabo ihagaze neza kuko iri ku kigereranyo cya 88.2%.
Meya Mugisha yakomeje asonanura ko muri Nyamagabe bafite n’umwihariko aho bafatanya n’Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku biribwa mu kugaburira abanyeshuri biga ku bigo 25 by’amashuri ahabarizwa abanyeshuri 20 875.
Umunsi Nyafurika wahariwe ifunguro ry’Umunyeshuri ku ishuri, washyizweho mu mwaka wa 2015, ukaba warizihijwe bwa mbere muri Afurika mu mwaka wa 2016 ubera mu gihugu cya Niger.
Uyu munsi ngarukamwaka usanzwe wizihizwa tariki ya 1 Werurwe, mu Rwanda ni ku nshuro ya mbere wizihijwe.
Kuri iyi nshuro uyu munsi ufite insanganyamatsiko igira iti “Dukoreshe umusaruro wacu mu kugaburira abanyeshuri dutegura ejo habo heza”.



















TANGA IGITEKEREZO