Akigera muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye kuwa 25 Mutarama 2018, Minisitiri w’Uburezi yasuye inyubako zitandukanye zirimo ibyumba by’amashuri, inzu z’ubushakashatsi (Laboratoires) n’ahandi hakorerwa ibikorwa bitandukanye, asanga byinshi bitameze neza.
Mu bibazo ubuyobozi bwa UR-Huye bwamugejejeho harimo zimwe mu nyubako zishaje, inzu z’ubushakashatsi zidakoreshwa ibikoresho byazo bikaba biri kugenda byangirika, bimwe mu bikoresho bidahari n’ibidahagije, n’ ikibazo cy’amazi n’umuriro bidahagije.
Kuri ibyo hiyongeraho imodoka zimaze igihe zidakoreshwa kubera ko zibura ibyuma bimwe na bimwe izindi zikaba zitagira ubwishingizi, amacumbi y’abanyeshuri ari kwangirika kuko atagira abayabamo, kutagira umuyoboro wa internet ukora neza n’ibindi bibazo bijyanye no kutagira ibikoresho bijyanye n’urwego rwa Kaminuza.
Ubuyobozi bwa Kaminuza bwagaragaje ko ibibazo bihari bishingiye ku bukene bafite no kuba nta banyeshuri bahagije bahiga kuko amashami bigamo amenshi yimuriwe i Kigali n’ahandi.
Minisitiri w’Uburezi yijeje ubuyobozi bwa kaminuza ko hari bimwe mu bibazo byashyizwe mu ngengo y’imari y’umwaka utaha, ariko abasaba ko bimwe mu byumba by’amashuri n’inzu z’ubushakashatsi bidakoreshwa bashaka uko byabyazwa umusaruro kuko ari umutungo wa Leta uri gupfa ubusa.
Yagize ati “Hari nk’aho nasanze Laboratoires zimaze amezi menshi zifunze dusaba ko bazikingura uyu munsi byanze bikunze, kuko zakabaye zikoreshwa n’abana bari hano cyangwa n’abandi bari muri za Kaminuza zo muri Huye cyangwa abiga mu mashuri yisumbuye, twumvikanye ko bagiye kugirana amasezerano n’izindi Kaminuza n’andi mashuri yisumbuye kugira ngo izi Laboratoires zikoreshwe vuba na bwangu”.
Yakomeje agira ati “Hari n’izindi nzu batari gukoresha twabasabye ko ahadakoreshwa hakwiriye gukoreshwa, ibijyanye n’inyubako zishaje ndetse n’amazi adahari byafatiwe ingamba ku buryo mu ngengo y’imari itaha bizakemuka”.

Ku kibazo cya bimwe mu bikorwa bya Kaminuza byafashaga mu iterambere ry’Akarere ka Huye ariko bikaba bitagihari, Minisitiri w’Uburezi yavuze ko Ubuyobozi bw’Akakare ka Huye bukwiye kureba uko ibyo bikorwa byakomeza aho bibaye ngombwa abanyeshuri bakaba bagarurwa kwigira muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye.
Ati “Ubuyobozi bwa Huye twabusabye ko bukwiriye gutekereza ku mishinga bafite n’ubundi itahagarara kubera ko abanyeshuri batari muri Huye, bitabujije ko Kaminuza igomba gusuzuma ikareba ko aho bishoboka abana bagaruka kwigira muri Huye, twabiganiriyeho n’abayobozi ba Kaminuza babyumvise hari nk’amashami wenda nk’ibidukikije, ubuzima n’ayandi, ntabwo ari ngombwa ngo abanyeshuri bose bajye muri Kigali, babyemeye bazareba aho bishoboka abanyeshuri baze muri Huye”.
Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, Jeanne Kagwiza, yavuze ko inama bagiriwe na Minisitiri w’Uburezi bagiye kuzikurikiza, ariko ibibazo bafite bishingiye ku mikoro adahagije n’iyimurwa ry’amashami ya Kaminuza.
Kagwiza ati “Tumaze iminsi dufite ibibazo by’amafaranga ku buryo nko gusana cyangwa kongera inyubako bidashoboka, ariko ibyo biri kwigwa twizeye ko mu minsi ya vuba bizakemuka; ibyo byose bijyana n’ukuntu twahuje Kaminuza iba imwe”.
Hashize igihe Kaminuza y’u Rwanda igaragaramo ibibazo bitandukanye ahanini bishingiye ku bukene n’amikoro adahagije ndetse no ku mpinduka zayibayemo ubwo amashami atandukanye yahuzwaga akagirwa Kaminuza imwe.
Byumwihariko Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye yo ifite ibibazo byihariye kuko inyubako zayo nyinshi zafunze imiryango kubera ko nta banyeshuri bahari kubera ko amashami bigamo yimuriwe i Kigali n’ahandi.












Ibitekerezo 0