00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri w’Ubutabera yaburiye abahesha b’inkiko bahemukira abaturage

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 17 January 2018 saa 08:53
Yasuwe :

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta y’u Rwanda, Johnston Busingye, yavuze ko hakiri imyitwarire idahwitse mu bahesha b’inkiko b’umwuga, bigasiga icyasha ubutabera bw’u Rwanda.

Mu nama Minisitiri w’Ubutabera yagiranye n’abahesha b’inkiko b’umwuga ku wa 17 Mutarama 2018, yavuze ko bakivugwamo imyitwarire mibi irimo kurigisa ibyatanzweho ingwate bakabikoresha mu nyungu zabo; kurangiza imanza mu buryo bunyuranije n’amategeko; kutubahiriza amasezerano bagirana n’abo barangiriza imanza; gukorana n’abakomisiyoneri bagamije gutesha agaciro imitungo yafatiriwe n’ibindi.

Minisitiri Busingye yasabye ko nta mbaazi zikwiye umuhesha w’inkiko ugaragaweho n’iyo myitwarire, nta bindi bihano by’imyitwarire akwiye, ati “ Umuntu nimusanga yakoze bene ariya makosa mujye mumusezerera.”

Busingye yakomeje avuga ko usanga umubare munini w’abakora ayo makosa batangira kwihishahisha abo bagahaye ubutabera bunoze.

Ati “Abatubahiriza amasezerano bagiranye n’abo barangiriza imanza, bamara kuyica bagatangira kwihisha. Ibintu byo kwihisha, ibintu byo guhindura simukadi barabimbwiye numva ndumiwe cyane [...] Niryo kosa ryo kwihisha ndashaka kuryongera mu yo mukora.”

Perezida w’Urugaga rw’abahesha b’inkiko b’umwuga, Me Habimana Vedaste, yavuze ko imyitwarire mibi mu bagize urugaga igenda ishira.

Yagize ati “Ikigaragara ni uko imyumvire mu bijyanye n’imyitwarire ubu yazamutse cyane bikomeye. Ikibigaragaza ni uko nkubu abantu dufite bari gukurikiranwa ni batanu, ugereranyije rero n’umubare w’abantu 500 (Abahesha b’inkiko b’umwuga bose mu gihugu) ni imyumvire izamutse cyane ariko ntabwo ari ukuvuga ko ibintu byatunganye 100% kuko icyo twifuza ni uko abantu babona umuhesha w’inkiko atamutse bati ‘Dore wa muntu w’igitangaza w’inyangamugayo bavuze.”

Yakomeje asobanure ko hagiye gushyirwaho ingamba zikomeye zirimo no kubashyiraho maneko.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages