00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri wo mu Bwongereza yagaye Tshisekedi uherutse kwibasira Perezida Kagame

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 13 December 2023 saa 07:12
Yasuwe :

Minisitiri ushinzwe gukemura ibibazo by’abimukira n’inkiko mu Bwongereza, Michael Tomlinson, yagaye Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, uherutse kwibasira Perezida Kagame w’u Rwanda, akamugereranya na Adolf Hitler.

Tshisekedi tariki ya 8 Ukuboza 2023, ubwo yiyamamarizaga umwanya w’Umukuru w’Igihugu mu Mujyi wa Bukavu mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, yabwiye Abanye-Congo ko Perezida Kagame yateye uburasirazuba bwa RDC, abinyujije mu mutwe witwaje intwaro wa M23.

Perezida wa RDC yageze aho avuga ko Perezida Kagame yitwara nka Hitler, amutega iminsi ko azarangira nka we.

Nyuma y’iminsi ine Tshisekedi yibasiye Perezida Kagame, Minisitiri Tomlinson waganiraga n’Umunyamakuru wa Sky News kuri gahunda yo guhagarika ukwimuka kutemewe ikubiyemo kohereza abimukira mu Rwanda, yabajijwe kuri aya magambo ya Perezida wa RDC.

Tomlinson yasubije ko hari uburyo butandukanye abantu basobanuramo abandi, agaragaza ko ubwo Tshisekedi yakoresheje kuri Kagame budakwiye.

Ati “Hari uburyo butandukanye bwo gusobanura, buriya, buriya si bumwe mu bwo nzi. Buriya sibwo igihugu cyacu kizi.”

Uyu muyobozi yakomeje asobanura ko u Rwanda rwubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu kandi ko rwubashywe kubera iyi mpamvu.

Ati “Rrwubahiriza inshingano mpuzamahanga nk’uko natwe tubigenza.”

Ubutegetsi bwa RDC bumaze igihe kinini bushinja u Rwanda ibyaha bitandukanye buhamya ko rwabikoreye mu Burasirazuba bw’iki gihugu, ndetse byageze aho bwishimira icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga rwo mu Bwongereza gitesha agaciro gahunda yo kohereza abimukira i Kigali.

Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, tariki ya 15 Ugushyingo 2023, yavuze ko u Rwanda rutubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu, bityo ko rudakwiye kwakira abimukira bava mu Bwongereza. Yaboneyeho gushimira Urukiko rw’Ikirenga.

Muyaya yagize ati “Mutekereza mute igihugu gikandagira uburenganzira bwose bw’ikiremwamuntu cyakira impunzi? Muri RDC hari Abanyarwanda biswe FDLR, ntimushobora kujyana mu Rwanda abo Banyarwanda.”

“Ni gute mwatangira kuba abagiraneza, mukakira indege zitwaye abambuka inyanja ya Atlantique kandi mu bilometero muhafite bagenzi banyu mudashaka kwakira? Ndatekereza ko ubwo ari ubutabera.”

Minisitiri Tomlisonson amaze icyumweru ashyizwe muri izi nshingano kugira ngo afashe guverinoma gushyira mu bikorwa gahunda yo gukumira ukwimuka kutemewe n’amategeko. Yasimbuye Robert Jenrick weguye.

Minisitiri ushinzwe gukemura ushinzwe ibibazo by’abimukira n’inkiko mu Bwongereza, Michael Tomlinson, yagaye Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages