00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitri w’Intebe, Dr.Ngirente, yaburiye abayobozi b’inzego z’ibanze bataracika ku muco wo gutekinika

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 7 January 2019 saa 11:20
Yasuwe :

Minisitiri w’Intebe, Dr. Eudouard Ngirente, yaburiye abayobozi b’inzego z’ibanze bataracika ku muco mubi wo gutanga imibare mihimbano ‘gutekinika’, ababwira ko Leta itazigera ibihanganira kuko byica igenamigambi ry’igihugu.

Yabivugiye i Nyamata mu Karere ka Bugesera kuri uyu wa 7 Mutarama, atangiza ihuriro ry’iminsi ibiri rihuza abayobozi b’inzego z’ibanze.

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente yababwiye ko bagomba kurushaho kunoza igenamigambi ry’ibikorwa by’inzego z’ibanze, iteka rigashingira ku mibare ifatika kandi itabeshya.

Ati “Ndifuza kubibutsa ko ubu hashyizweho itegeko rihana abatanga imibare itariyo kuko bituma igihugu gikora igenamigambi ridakemura ibibazo by’abaturage. Uyu muco utari mwiza bamwe bita gutekinika ugomba gucika burundu.”

Dr. Ngirente yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda itazigera yihanganira umuyobozi uwo ariwe wese utanga imibare n’amakuru bitari byo.

Ati “Ndasaba kandi buri muyobozi uri hano ko mbere yo gutanga imibare yajya abanza akabitekerezaho ndetse akagenzura ko imibare agiye gutanga isobanutse kandi ihuye n’ukuri kw’ibyakozwe. Aha rwose ndagira ngo tuhatinde. Imibare itariyo yangiza igenamigambi ry’igihugu.”

Dr. Ngirente yanasabye aba bayobozi kunoza imitangire ya serivisi ku buryo ku buryo intego Leta yihaye y’uko umubare w’abanyarwanda bishimira serivisi bahabwa uzaba uri hejuru ya 90% mu 2024, uvuye kuri 69,3% mu 2018.

Umukoro kuri gahunda zizamura abanyarwanda

Minisitiri w’Intebe yavuze ko hagomba kuba impinduka muri gahunda zigamije kuzamura imibereho myiza y’abanyarwanda nka VUP, Girinka n’izindi zibafasha kwivana mu bukene no kwigira.

Ati “Ndagira ngo nibutse ko tugomba kwirinda amakosa yose mu gushyira mu bikorwa izi gahunda za Leta. Abenshi twabyitwayemo neza, namwe kandi mwabyitwayemo neza. Nkaba ngira ngo mbashimire kandi mukomereze aho kugira ngo dukomeze guteza imbere buri muturage w’igihugu cyacu.”

Minisitiri w’Intebe yanabasabye kwirinda ibikorwa bidindiza iterambere ry’igihugu nko kunyereza umutungo, ruswa, gukurikirana abayobozi banze kwishyura amafaranga bagujije mu Mirenge Sacco, kwita kuri gahunda z’uburezi, guhagarika ikibazo cy’imirire mibi n’ibindi.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, yavuze ko inzego z’ibanze arizo zigomba gufata iya mbere mu kunoza ishyirwa mu bikorwa ry’ibikorwa by’inzego z’ibanze, agaragaza ko iri huriro ryitezweho gukemura ibyo bibazo bikigaragara mu nzego zitandukanye.

Prof Shyaka yavuze ko akenshi bipfira ku cyuho gikunze kugaragara mu mikoranire y’inzego z’ibanze n’izindi.

Minisitiri w’Intebe, Dr. Eudouard Ngirente, yaburiye abayobozi b’inzego z’ibanze bataracika ku muco mubi wo gutanga imibare mihimbano
Ba Guverineri b'Intara ni bamwe mu bayobozi bitabiriye iri huriro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages