Minisitiri w’umuco na Siporo, Joseph Habineza yagaragarije abana barangije amasomo y’umuco mu Ngoro Ndanagamurage z’u Rwanda ko gusigasira umuco wabo ari umusingi uzabageza ku iterambere rirambye kuko, ubitse byinshi kandi byiza utasanga ahandi aho ariho hose ku Isi.
Kuri uyu wa 17 Ukuboza 2014, abana 186 bari mu biruhuko basoje amosomo y’umuco mu Ngoro Ndangamurage y’u Rwanda iri i Kanombe ahahoze hatuye Perezida Juvenal Habyarimana wigeze kuyobora u Rwanda.
Aba bana bari bamaze iminsi 10 batozwa byinshi bikubiye mu muco Nyarwanda birimo Kuvuza ingoma, kumasha, gukirana, kubuguza, gusakuza, kuboha, gucunda, gukama inka, kuragira inka no kuzivugira, imikino itandukanye yakorwaga ku rugerero, kubyina n’ubugeni bujyanye n’umuco.
Mu muhango wo gusoza aya masomo bahabwaga ku buntu n’ingoro z’umurage w’u Rwanda, aba bana bakoze imyiyereko igaragaza ibyo bize. Ubareba, wabonaga bizihiwe n’ibintu bishya bize ndetse bafite inyota yo kubikomeraho.
Umwe mubana bitabiriye aya masomo y’umuco, Ndizeye Patrick, wari wabaye umwami mu myiyereko bakoze , yabwiye IGIHE ko yungutse byinshi atari azi ndetse akaryoherwa n’umwimerere w’umuco we.
Yagize ati “Njye nabaye umwami, namenye no kubyina, byaranshimishije cyane kuko nabonye ko umuco ari ikintu gikomeye kandi nta hantu ujya. Aho wajya hose umuco wawe uba uwukeneye mu buzima bwose.”
Mugenzi we Sugira wari wabaye Umugabekazi, yavuze ko yishimiye kuba yarize byinshi atari azi. Urugero yatanze ni ugucunda, kubyina no kuboha.
Yagize ati “Ibi ni ibintu bihesha ishema umuntu, kubona hari ikintu umuntu azi gukora gishingiye ku muco we. Naje utambaza inkanda cyangwa ishabure ngo menye icyo ari cyo, ariko ubu ndabizi”
Minisitiri w’umuco na Siporo, Joseph Habineza, yavuze ko ibi bikwiye kujya bikorwa mu biruhuko byose, abana bagakundishwa umuco wabo ndetse ingoro z’umurage zigashyiraho gahunda ihamye yo gutoza abato umuco kuko ari isoko y’ubukungu.
Habineza yagize ati “Aya masomo y’umuco agomba kuba ahoraho. Ababyeyi bakayakunda ndetse bakajya baba ari bo bafata iya mbere kuzana abana babo kwiga umuco, kuruta uko Ingoro z’umurage zibitegura zikabigishiriza ubuntu nk’uku babikoze.
Yakomeje agira ati “Aba bana bagaragaje ubuhanga bushingiye ku muco wabo mu byo bize, bafite impano nyinshi muri bo, haba ububoshyi, kubyina, kuririmba n’ibindi, bakwiye kubiteza imbere bikababyarira amafaranga. Umuco iyo witaweho neza ni isoko y’iterambere”
Ubuyobozi bw’Ingoro z’umurage mu Rwanda bugaragaza ko iki gikorwa kizakomeza kubaho. Aya masomo yari yahawe insanganyamatsiko igira iti “Sura ingoro z’umurage menya umuco wawe.” Ingoro z’umurage mu Rwanda zikeneye kongererwa ubushobozi kugirango umubare munini w’abana bajye batozwa umuco bakiri bato.



















TANGA IGITEKEREZO